skol
fortebet

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana atangaza ko adafunze kandi ko akiri mu mirimo ye y’Ubuyobozi bw’Itorero binyuranye n’amakuru yari yiriwe avugwa ndetse agatangaza ku munsi w’ejo.
Aya makuru yavugaga ko Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi ndetse ngo hakaba hari hahise hajyaho ubuyobozi bushya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Bishop Sibomana yatangarije Umuryango ko amakuru y’uko yaba yasimbuwe ku buyobozi bw’Itorero ari ibihuha we akiri mu kazi kandi nta bibazo afite. (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana atangaza ko adafunze kandi ko akiri mu mirimo ye y’Ubuyobozi bw’Itorero binyuranye n’amakuru yari yiriwe avugwa ndetse agatangaza ku munsi w’ejo.

Aya makuru yavugaga ko Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi ndetse ngo hakaba hari hahise hajyaho ubuyobozi bushya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Bishop Sibomana yatangarije Umuryango ko amakuru y’uko yaba yasimbuwe ku buyobozi bw’Itorero ari ibihuha we akiri mu kazi kandi nta bibazo afite.

Yagize ati:” Jye ndi mu kazi, nta buyobozi bushya bwatowe rwose ndi mu mirimo yanjye”.

Umuryango wabajije Bishop Sibomana niba bateganya gusimbura abafunze barimo Umuvugizi wungirije Bishop Tom Rwagasana adutangariza ko batahita babikora barindiriye ko Polisi irangiza iperereza.

Mu ijoro ryakeye twari twagerageje kuvugisha Rev Pasteur Laurien Nsengiyumva byavugwaga ko ariwe watorewe kuyobora Komite y’agateganyo ntibyadukundira ariko muri iki gitondo yadutangarije ko atigeze atorerwa uwo mwanya akiri mu mirimo ye isanzwe mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Musanze.

Twiseguye ku basomyi bacu no ku buyobozi bwa ADEPR ku nkuru twari twatangaje ko Umuvugizi w’iri torero afunze ndetse hatowe komite nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa