skol
fortebet

Urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo ni rwose ruhunga Guma mu rugo ya Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Inama y’abaminisitiri isubije muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19,abantu benshi babyukiye muri gare ya Nyabugogo kugira ngo batahe hirya no hino.

Sponsored Ad

Ishusho y’Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali,yaranzwe n’aya mafoto y’aba bagenzi benshi cyane bari muri gare ya Nyabugogo.

Muri Nyabugogo urujya n’uruza rwakomeje aho abantu babyutse bari kujya muri gahunda zitandukanye, hakaba hari n’abo ingamba zafashe batari mu ngo zabo, barimo koroherezwa.

Igiteye impungenge nuko bamwe bashobora kwandura iki cyorezo bakakijyana mu ngo zabo cyane ko cyakwirakwiriye hose.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iivuga ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ndetse n’inzego zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, haza kubaho gufasha abantu guma mu rugo yasanze bari mu nshingano muri Kigali kandi bataha hanze yaho cyangwa ikaba ibasanze mu Ntara kandi baba mu mujyi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko Abanyarwanda bagirwa inama yo kumenya bakanasobanukirwa amabwiriza yashyizweho kandi bakumva ko kuyubahiriza ari inshingano zabo.

Ati “Icya mbere tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by’ukuri bumva bamara icyo gihe cy’iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.”

CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yakomeje agira ati “Birumvikana uko ingamba zimeze, guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali nibe guma mu rugo, ibisabwa nabyo ku kindi gice cy’igihugu abaturage nibabyubahirize. Nababwira ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose dufatanya buri gihe mu gufasha abo bantu; no ku munsi w’ejo abazaba bafashe icyemezo cyo gukora ingendo nazo twabagira inama ko zaba ari ngombwa.”

Minisitiri Prof Shyaka yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali kubahiriza izi ngamba bakumva ko ejo mu gitondo basabwe kutirunda mu muhanda bitwaje ko hari serivisi runaka bakeneye.

Ati “Ishusho twifuza, turifuza Kigali mu gitondo bucya ari guma mu rugo, abafite ibyo bakeneye ntibirunde mu muhanda, ubundi begere ubuyobozi, polisi zirahari, telefoni zirahari kandi n’ubuyobozi bw’ibanze burahari. Turabafasha kugira ngo bya byangombwa by’ingenzi uyu munsi urangirane no kubikemura.”

Muri rusange muri ibi byumweru bibiri abatuye mu Mujyi wa Kigali bazamara bari muri guma mu rugo, bazaba babujijwe kuva mu ngo no gusurana keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.



AMAFOTO: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa