skol
fortebet

Uwagaragaweho Coronavirus ari uwa kabiri mu Rwanda yatanze ubuhamya bw’uko yari abayeho mu kato agira n’ubutumwa agenera Abaturarwanda bose

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umwe mu ba mbere bakize Coronavirus mu Rwanda yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho akavurwa kandi ku buntu, ashishikariza abaturarwanda kuguma mu rugo muri ibi bihe, nk’uburyo bukomeye bwabafasha kwirinda.

Sponsored Ad

Ni ubuhamya yanyujije kuri Twitter mu mazina akoresha ya Frank @22fr22. Yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka mu kwita ku banduye, abo bahuye bagashakishwa ngo bitabweho, nk’uburyo bufatika bwo guhangana na Coronavirus.

Yavuze ko ubwo yajyaga kwisuzumisha, we yumvaga adafite ibimenyetso bikomeye biranga iyi ndwara, uretse ikibazo cy’ibicurane. Ku munsi wakurikiye nibwo byemejwe ko yanduye Covid-19 ari umuntu wa kabiri. Ubusanzwe ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro.

Mu minsi yakurikiyeho, abantu benshi bazamuye inkuru ko abantu basanzwemo icyo cyorezo bicwa, ku buryo ngo ubwo yari mu cyumba yari yashyizwemo, yibazaga impamvu atamenye iby’ukwicwa kwe.

Yakomeje ati “Uhereye igihe namenyeye ko nanduye, Minisante yanyitayeho mu bishoboka byose. Mu masaha make abantu twahuye bose bari bamaze gukurikiranwa ndetse bamaze kubavugisha.”

“Ntabwo wapfa kumva akazi gakorwa n’abantu batandukaye mu kurinda umuntu wese muri iki gihugu. Tunafata ubwisungane mu kwivuza nk’ibintu biri aho. Ubwo najyaga kwisuzumisha, ntabwo nari mfite ikibazo cy’uzishyura fagitire, ikintu abantu benshi badafite amahirwe yo kuba bashobora kwirengagiza.”

Uyu mugabo avuga ko ubwo yamaraga gushyirwa mu kato, mu masaha make abahuye na we bari bamaze kumenyeshwa, ndetse abenshi nabo bashyirwa mu kato kandi mu buryo bwa kinyamwuga, kugira ngo bitabweho.

Yakomeje ati “Mu gihe cy’iminsi 22; namenye abadusengeye, abatwoherereje ibitabo byo gusoma n’abashakaga kumenya aho duherereye n’imyirondoro yacu kugira ngo batwirinde. Ntabwo nibuka abatunenaga ariko nibuka abatwitayeho!”

Nyuma y’iminsi 22 yitabwaho n’abaganga, uyu mugabo avuga ko yaje gusezererwa hamwe n’abandi bantu babiri bari bakize. Ku wa 7 Mata nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yasezereye abantu batatu, basangaga abandi bane baherukaga gutaha. Uyu munsi abamaze gukira iki cyorezo ni 49.

Uyu wakize avuga ko ubwo imihango isanzwe ikorwa iyo umuntu asezererwa kwa muganga yamaraga gukorwa, umwe mu banyamahanga bari kumwe yatangiye kubaza amafaranga bagiye kwishyuzwa.

Yakomeje ati “Umuganga w’umunyamwuga cyane yahise asubiza ati NTAYO. Ni ijwi ridasanzwe uzumva, kuko akenshi uzumva iry’icyuma gisohora impapuro n’ijwi rikubwira ni $XXX gusa mwishyura nyakubahwa”

“Ntabwo nabona uko nshimira abantu bose barara amajoro badasinziriye kugira ngo buri wese muri iki gihugu ahoboke iki cyorezo.”

Avuga ko mu gihe cy’iminsi 22 yamaze mu bitaro, abakora isuku, abazanye ibiribwa, abaforomo, abakora muri laboratwari, abaganga n’abashinzwe umutekano babaga bahari buri munota.

Ahantu havurirwa Coronavirus mu Rwanda kandi umutekano waho uba urinzwe, ku buryo umuntu wese adapfa kuhinjira cyangwa ngo umutekano waho ube wavogerwa. Ni mu gihe ibigo nk’ibi bivurirwamo indwara zikomeye, usanga hari ababisagarira mu bindi bihugu.

Uyu wakize Coronavirus yakomeje ati “Abarwayi benshi ndetse n’abatanga serivisi z’ubuzima baburiye ubuzima mu bitero nk’ibyo bya kinyamaswa. Twe si uko byari bimeze. Twasinziraga neza ijoro ryose tuzi neza ko umutekano n’ituze byacu birinzwe.”

Yashishikarije abantu kuguma mu rugo

Uyu wabashije gukira Coronavirus avuga ko abantu bitewe n’ikwirakwira rya Coronavirus, bakwiye kuyirinda, kandi uburyo bw’ibanze ni ukuguma mu rugo nk’uko babikangurirwa.

Yakomeje ati “Ubwo abayobozi batangiraga gukurikirana abantu bose twahuye, ntabwo natekerezaga ko naba barahuye n’abantu benshi batyo mu gihe gito cyane. Kandi abo ni abavandimwe n’inshuti, ntabwo ari mwe b’ahandi nkunda ariko ntazi.”

“Abo b’ahandi nkunda twahuriye kuri banki, mu masoko, amaguriro, aho twasohokeye, ahagurirwa ikawa n’ahandi. Ndabasabye mugume mu rugo, ni ikintu cyiza mukwiye gukora.”

Avuga ko yagiye yumva abantu batinda ku kwibaza niba koko barakize, ntibahe agaciro akazi gakomeye gakorwa buri munsi n’abakora isuku, abaforomo, abaganga n’abashinzwe umutekano, bakomeje kurwana ngo u Rwanda rutsinde Coronavirus.

Ni abantu ngo bafite umuhate, ku buryo bazishima umunsi u Rwanda ruzaba rwatsinze burundu iki Cyorezo gikomeje kwibasira Isi.

Ubwo abantu ba mbere mu Rwanda batahurwagaho Coronavirus, hemejwe ibyumweru bibiri by’ifungwa ry’ingendo n’imipaka, ryakurikiraga ifungwa ry’amashuri n’insengero. Mu minsi ishize icyo gihe cyongereweho iminsi 15 izarangira ku wa 19 Mata, ariko nayo ishobora kongerwa.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 134 mu gihe 49 bamaze gukira iki cyorezo bagasezererwa mu bitaro. Ku rwego mpuzamahanga abanduye buzuye miliyoni ebyiri, mu gihe abamaze gupfa ari ibihumbi 126.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa