skol
fortebet

Uwakize indwara yo kujojoba arasaba abayirwaye kutayihishira

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

Umwe mu babyeyi 9 bakize indwara yo kujojoba izwi ku izina rya fistule arasaba abayirwaye kutayihishira aka wa mugani w’ Ikinyarwanda ngo “ushaka gukira indwara arayirata”.
Uyu mubyeyi utuye mu karere Nyaruguru, avuga ko yabyariye mu bitaro bya Munini bihereye muri ako karere, akabyara bamuteruye mu nda umwana wapfuye, hanyuma akagira ikibazo cyo kujojoba.
Avuga ko yatinyaga kujya aho abantu bari kubera ko yagiraga impumuro itari nziza bitewe n’ ubwo burwayi. Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cye (...)

Sponsored Ad

Umwe mu babyeyi 9 bakize indwara yo kujojoba izwi ku izina rya fistule arasaba abayirwaye kutayihishira aka wa mugani w’ Ikinyarwanda ngo “ushaka gukira indwara arayirata”.

Uyu mubyeyi utuye mu karere Nyaruguru, avuga ko yabyariye mu bitaro bya Munini bihereye muri ako karere, akabyara bamuteruye mu nda umwana wapfuye, hanyuma akagira ikibazo cyo kujojoba.

Avuga ko yatinyaga kujya aho abantu bari kubera ko yagiraga impumuro itari nziza bitewe n’ ubwo burwayi. Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo cye yakibwiye umujyanama w’ ubuzima, ari nabyo byamubereye inzira yo gukira.

Ati “Nagiye kubona mbona umujyanama w’ ubuzima ansanze mu rugo arambwira ngo hari abantu bazaza kutureba mu bitaro bya Munini njyayo, batujyana ku bitaro bya Ruhengeli, barambaga ubu narakize”

Yakomeje ati “Mu muryango wanjye naho narihezaga, guhora umuntu ajojoba niyo wamesa kajana uba unuka, inama nagira abarwaye iyi ndwara ni ukutabyihererana kuko iyo indwara uyihishe ntuyikira”

Mukabaganwa Epiphanie uyobora ikigo nderabuzima cya Mushubi mu karere ka Nyamagabe yavuze ko indwara ya fistule iterwa n’ ibintu bitandukanye.

Ati "Fistule ni indwara ifata abadamu ishobora kuterwa n’ uko umwana yatinze kuvuka kandi atari bunavuke none aho yashize umutwe agira ngo asohoke hakabora, iyi ndwara ikunze gufata umuntu ubyaye akiri muto."

Iyi ndwara irangwa n’ uko umusarane n’ inkari biyoba bikajya bisohokera aho bitakagombye kunyura, ugasanga nk’ inkari zirimo gusohokera ahagenewe kunyura umusarane, cyangwa umusarane urimo gusohokera mu mwanya w’inkari.

Umuntu urwaye iyi ndwara iyi myanda ihora isohoka ntabwo agira umwana wo kujya kwihagarika cyangwa kwituma.

Mu karere ka Nyaruguru ababyeyi 23 nibo bari bafite ikibazo cyo kujojoba muri Nzeli 2016, 14 baravuwe ku buntu, 9 barakira naho batatu biranga. 9 basigaye bazavurwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa