skol
fortebet

Uwari umuganga muri CHUK yasanzwe mu icumbi rye yapfuye

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyaba cyarishe Dr Joel Kambale Ketha, wakoraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Dr Kampale wari afite ubwenegihugu bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasanzwe mu icumbi yari acumbitsemo muri ibi bitaro yitabye Imana.

Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yavuze ko ku wa Gatandatu aribwo uyu mugabo yitabye Imana, ariko ibindi bisobanuro byatangwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Dr Kambale yari inzobere mu bijyanye no gutera ikinya.

Umurambo wa nyakwigendera wagiye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa