skol
fortebet

Uwari usigaye mu muryango w’umukobwa wibye amadorali I Kigali yapfuye

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Umugabo wari usigaye mu muryango w’umukobwa bivugwa ko yibye amadorali mu rugo yakoragamo nawe yitabye Imana.Bamwe mu baturage babihuza n’ay’amafaranga umukobwa wabo yibye aho ngo uyariyeho wese agomba gupfa dore ko n’abaganga nta ndwara bari kubona.
Kuwa 21 Ugushyingo 2017 icyumweru nibwo iyi nkuru yatambutse yo mu mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Nyamigina Mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba.Aho mu muryango umwe abantu barimo bapfa urupfu rw’amayobera.
Hari (...)

Sponsored Ad

Umugabo wari usigaye mu muryango w’umukobwa bivugwa ko yibye amadorali mu rugo yakoragamo nawe yitabye Imana.Bamwe mu baturage babihuza n’ay’amafaranga umukobwa wabo yibye aho ngo uyariyeho wese agomba gupfa dore ko n’abaganga nta ndwara bari kubona.

Kuwa 21 Ugushyingo 2017 icyumweru nibwo iyi nkuru yatambutse yo mu mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Nyamigina Mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba.Aho mu muryango umwe abantu barimo bapfa urupfu rw’amayobera.

Hari umukobwa uri mukigero cy’imyaka 24 y’amavuko abaturage batuye muri aka gace bavugaga ko yibye amafaranga amadorali I Kigali akaba ariyo ntandaro yo kwitaba Imana kwabagize umuryango we.

Bavuga ko uyu mukobwa yibye umukire yakorerega amadorali angana n’ibihumbi 300 abandi bakavuga ko yibye amadorali 200 ngo yanibye visa uwo mukire yakoreraga yagomba kugenderaho ajya mu mahanga.

Uyu mukobwa niwe wabanje gupfa(Kuwa Gatanu).Murumuna we nawe yitaba Imana(Kuwa gatandatu) ni mu gihe ise nawe yari arembeye mu bitaro.Icyo gihe nyina yarimo azanzamuka ariko mu rugo harimo umwana urembye cyane.

Icyo gihe nyina (umubyeyi w’abo bana bitabye Imana akaba n’umugore w’umugabo we witebye Imana) yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko umukobwa we atibye amafaranga ariko ko nawe abyumva.Yavuze ko umukobwa we wa mbere yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize murumuna we akitaba imana ku munsi ukurikiyeho.

Yagize ati “Umukobwa mukuru azagufatwa ararwara mbese turwarira rimwe n’umunsi umwe rwose kugeza ubwo umwana aje gupfa.Yari inkumi mbega.Mu minsi nk’ibiri mbega ise nawe ararwara aranisaziye ariko nashaje cyane.Bigeza aho hari umukobwa wari warashatse hakurya gato hakurya y’igifunzo(urufunzo) hashize iminsi uwo ng’uwo amaze gupfa aza hano arambwira ati ‘rero nanjye maze iminsi ndwaye’ Buracya ava imyuna (imyuna yo mu mazuru).”

N’abaturanyi kandi bavugaga ko inkuru yabaye kimomo ko uriye kuri ayo mafaranga wese agomba gupfa.

Nyuma y’aho ngo haje umugabo w’Umugande asobanurirwa n’umunyarwanda abwira uyu muryango ko bamuha amafaranga akabavura ariko barabyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabigina Mukarugwiro Joselyne yavuze ko nawe ayo amakuru ayumva ko hari umugande wagiye muri uyu muryango abasaba ko bamuha amafaranga hanyuma akavura.

Yagize ati “njye niko mama wabo yambwiye.Uwo muntu yavugaga ikigande ari kumwe n’umunyarwanda umusemurira.Ngo bari baje kureba ayo mafaranga(uwo mukobwa bivugwa ko yibye).Twe dutegereje ibyo muganga azatangaza.”

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nawe yavugaga ko urupfu rw’aba bantu ari amayobera ariko ko bagitegereje raporo ya muganga kugirango bemeze ikiri kwica aba bantu.

Yagize ati “Ubundi ibyo ntabwo byagombye kubaho nabwo byari bisanzwe.Icyo gihe turazagukurikirana turebe tumenye aho bivurije nihehe? Ese basanze barwaye iki?Ibyo rero by’amarozi ntabwo tubiha agaciro icyo duha agaciro n’icyo umuganga atangaza.”

Kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru dosoje nibwo umwe mu bari basigaye muri uyu muryango yitabye Imana akaba ariwe se w’abana bana bamaze gupfa.

Nyina w’uyu mukobwa nawe yahise aremba ahita yihutanwa mu bitaro aho abaturage bavuga ko kugirango abeho ari ah’Imana.

Dr.Rutagengwa Alfred,uyobora ibitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera yatangiye avuga imyirondoro y’uwitabye Imana. Ati “uyu mugabo yitwa Njangwe kasiye w’imyaka 49 y’amavuko.Yafashwe n’inkorora afite umuriro kandi ubona yacitse intege.Hanyuma yagiye ku kigonderabuzima ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017 amarayo iminsi ibiri baza kumutwoherereza.”

Avuga ko nk’ibitaro bya Nyamata bamwakiriye ameze nabi arembye.Ngo yari afite inkorora itagira igikororwa ndetse n’umuriro mwinshi, yacitse intege.Kuwa 25 ugushyingo 2017 mu ijoro nibwo yitabye Imana.

Dr.Alfred ahakana ko nta burozi babonye kuko umuganga wamwakiriye ahamya ko uyu mugabo yazize umusonga.

Gusa uretse uburozi bw’ubutamikano n’ubundi biragoye ku baganga k’uburozi bw’ubutongerano.

Emmanuel Nsanzumuhire,Mayor w’Akarere ka Bugesera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa