skol
fortebet

Uyu mubyeyi arashinja abaganga bo mu bitaro bya Muhima kumurangarana bikamuviramo umwana yaratwite kumupfira mu nda

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ibitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali birimo gukurikirana ikibazo cy’umugore ukomoka mu Karere ka Kamonyi, wari utwite umwana w’umuhungu akaza kumupfira mu nda, agashinja abaganga ko bamurangaranye.

Sponsored Ad

Uwo mugore avuga ko yageze mu bitaro bya Muhima saa kumi zo mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018, ari ku bise.

Yatangarije Igihe ko abaganga bahise bamujyana mu cyumba babyariramo. Gusa ngo ntibahise bamumubyaza, babanje kumubaza icyemezo kimwohereza ku bitaro bikuru (transfert), bagituma umugabo we ku Kigo Nderabuzima kiri hafi aho ariko ntiyahita iboneka.

Yagize ati:

“Bakingeza aho babyarira barandangaranye, nkababwira ngo bandebere ndi kubabara, bambwira ko batambyaza nterekanye ‘transfert’ cyangwa ngo ndihe 100%, ndabyemera ariko barabyanga kuko umugabo yari atari yazana iyo transfert ku buryo babikoze nyuma umwana yamaze kumpfira mu nda.”

Uyu mubyeyi avuga ko yifuza ko aba baganga bakurikiranwa kugira ngo ibyo bakoze bitazasubira ukundi.

Umugabo we avuga ko kubona transfert ku Kigo Nderabuzima byamugoye, ngo banze kuyimuha kuko atari kumwe n’umugore we nubwo yabasobanuriraga ko yamaze kugera mu cyumba babyariramo, ndetse ko atabasha kugenda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal, yemeza ko ikibazo cy’uyu muryango yakimenye ndetse ko batagiye kugikurikirana.

Yagize ati:

“Ni byo yaje nta ‘transfert’ afite, abaganga baramwakira nyuma bayituma umugabo we, agiye ku Kigo Nderabuziba banga kuyimuha kandi umugore we yari ari ku gise.”

Yakomeje agira ati:

“Ikiriho ubundi hakorwa Ubugenzuzi tugakurikirana aho ikosa ryabereye n’icyariteye byaba ngombwa igihano kigatangwa, iyobyagaragaye ko abaganga aribo babigizemo uruhare.”

Uyu Muyobozi yashimangiye ko bazakurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, uwaba yarakoze amakosa akayabazwa.

Ibitekerezo

  • Ariko ni ryari abanyarwanda tuzarambirwa imvugo y’abategetsi bamwe (kuko abakora batyo si abayobozi nyakuri) ngo: "Twarabimenye tugiye kubikoraho", "Twarabimenye twatangiye kubikoraho" ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa