skol
fortebet

Rubavu: Wa mugabo wagaragaye ari gukubitwa kubera ko yibye igitoki yapfuye

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wo mu karere ka Rubavu, uherutse kugaragara mu mashusho ari gukubitwa n’umugabo umwe abandi bamufashe amaguru n’amaboko bamuziza kwiba igitoki yapfuye azize uru rugomo yakorewe.

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero,Bwana Nkurunziza Faustin,yemereye umuryango ko uyu Niyonzima Salomon w’imyaka 27 yapfuye nyuma yo kujyanwa kwa muganga amaze gukubitwa n’aba bantu bamushinjaga kwiba igitoki.

Yagize ati "Nibyo.Twamenye amakuru muri iki gitondo ko yapfuye.Twamujyanye ku bitaro yigenza ariko yari amerewe nabi."

Ku wa 26 Werurwe 2020, nibwo umunyamakuru wa Radio na TV1 yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter amashusho agaragaza abagabo 4 bafashe mugenzi wabo undi ari kumuhondagura bamushinja kubiba igitoki.

Aba bantu bumvikanye muri aya mashusho bavuga ko uyu mugenzi wabo wabibye bagomba kumukubita kugeza yinyariye.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyonzima Jean Baptiste na Bipfakubaho François bo mu Karere ka Rubavu bagaragaye muri aya mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga bakubita uyu mugenzi wabo Niyonzima Salomon w’imyaka 27 bamushinja kwiba igitoki.

Amakuru agera ku umuryango tugitohoza n’uko uyu mugabo wakubiswe yagizweho ingaruka n’izi nkoni bikaba byamuviriyemo urupfu.

Umuryango waganiriye n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Gilbert,atubwira ko ayo makuru ataramenya neza nawe agiye kuyashaka.

Yagize ati “Turi kubaza kugira ngo tubimenye neza.Amakuru dufite nuko bamwe mu bamukubise bari gukurikiranwa,bamwe bafashwe abandi bari gukurikiranwa na RIB.Ntabwo turabimenya neza ku buryo twahamya iyo nkuru.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi aba bagabo 2 muri 5 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon w’imyaka 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, mu karere ka Rubavu,Umurenge wa Rugerero.

Niyonzima yakorewe urugomo n’aba baturage tariki 25/03/2020 mu murenge wa Rugerero bamushinja kwiba igitoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa