skol
fortebet

US Monastir yihoreye kuri APR BBC iyicira imibare yo kubona itike

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya US Monastir yatsinze APR BBC amanota 83-70, uba umukino wa kabiri utakajwe n’iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri ine imaze gukina muri BAL 2024, Sahara Conference.

Sponsored Ad

Uyu mukino wa mbere mu yo kwishyura, wari uhanzwe amaso n’amakipe yombi, aho US Monastir yifuzaga kubona intsinzi ya mbere, mu gihe indi yifuzaga iya gatatu mu rwego rwo gukomeza kwizera kuzasoka mu itsinda.

Agace ka mbere karangiye Ikipe ya APR iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 19.Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 36 ya US Monastir.

APR BBC yakomeje kuyobora umukino, irangiza agace ka Gatatu n’amanota 54 kuri 50 ya US Monastir.

APR BBC yakinnye nabi cyane agace ka nyuma,kuko mu minota itanu ya mbere yatsinze amanota abiri gusa mu gihe Monastir yatsinzemo 19.

Umukino warangiye US Monastir yatsinze APR BBC amanota 83-70,bituma isubira inyuma mu gushaka itike yo kuza I Kigali mu mikino ya nyuma.

APR izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi, ikina na Rivers Hoopers ya mbere kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa