skol
fortebet

Dore ibyago bikomeye cyane biterwa no kurya brochettes cyane n’uko wabyirinda

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inyama zokeje izwi nka Brochettes (soma boroshete) ni inyama zishobora gutera inyago bikomeye kubazirya mu gihe zateguwe nabi , cyane cyane mu gihe zokejwe hakoreshejwe amakara .

Sponsored Ad

hirya no hino mu tubari no mu maresitora usanga ,inyama zokeje zizwi nka brochettes ,akabenzi ,igiti nzindi zikunzwe cyane ,aho abantu bazirya binywera akabyeri ,ariko bakazirya batitaye ku buryo zateguwe ndetse batanatekereza ibyago zishobora gutera ku mubiri wabo.

nta gushidikanya ziraryoka kandi mu gihe zateguwe neza ,nta byago zishobora gutera ,twifashishije ibinyamakuru bitandukanye bikorera kuri murandasi ,twaguteguriye muri iyi nkuru ,zimwe mu ngaruka mbi zishobora guterwa no kurya izi nyama zokeje mu gihe zateguwe nabi akndi hakoreshejwe amakara.

kugira ngo ziz nyam zishye ,bisaba ko hakoreshwa umuriro mwinshi cyane,iyo rero inyama zigenda zikamuka biturutse kuri wa muriro ,amazi azivamo aragenda akagwa mu makara ,ubundi hagapfupfunuka umwotsi mwinshi wirabura.

uriya mwotsi rero niho ruzingiye ,uriya mwotsi utanga ibinyabutabire bibi bibiri aribyo polycyclic aromatic hydrocarbons (PAHs) na heterocyclic amines (HCAs)

ibi binyabutabire bibiri bizwiho mu gutera kanseri ku kigero kiri hejuru ,bityo guteka brochete ku makara aho amazi akamuka mu nyama agenda agwa muri ya makara yagurumanye ,byongera ibyago byinshi byo kuba wafatwa na kasneri kubera ko ya myotsi igenda igasubira ku nyama kandi irimo ibinyabutabire bibi ,uko ukonsoma za nyama niko nabya binybuyabire bibi ubirya.

Dore ibyago inyama za brochete zaguteza:

1.kukongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Nkuko twabibonye hejuru ,biriya binyabutabire 2 byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero kiri hejeuru ,ariko ibi byago bishobora kugabanywa ,uteka izi brochete cyangwa wotsa inyama mu mashini zabigenewe zisohora imyotsi ku buryo idacumbira muri za nyama.

2.kongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete

cyane cyane iyo bateka izi nyama ,bangenda bashyiraho umunyu mwinshi kugira no ziryoe ,iyi myunyu rero niyo ikongerera ibyago byo kuba ushobora kwibasirwa n’indwara ya hypertension.

kimwe nuko burya ziriya nyama ziba zirimo amasukari menshi bityo nabyo bikakongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya diyabete.

3.Ibyago byo gufatwa n’indwara ya Constipation

mu gihe wariye izi nyama ,ntunywe amazi menshi cyamgwa ngo ufate andi mafunguro ariho imbuga ,bishobora gutuma ufunga ,bityo kwituma bikakugora cyane.

mu gihe wariye inyama zokeje ni byiza kurenzaho kunywa amazi menshi cyangwa ukarya imbiga n’imbuto kugira ngo ubashe korohereza amara yawe mu igogora.

4.Kongera ibinure bibi mu mubiri

akenshi inyama zitekwamo brochete ni inyama zitukura ,bene zi nyama si nziza kuko ziba zikungahaye ku binure bibi byo mu bwoko bwa koresuteroli ,

5.Kongera ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije

abantu bakunze kurya inyama zokeje ,bibongerera ibyagi byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije ndetse no kugira ibiro by’umurengera .

cyane cyane nko ku bagabo bazisomeza byeri ,usanga bagira ibinure byinshi ku gice cy’inda kandi burya umubyibuho ukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Dusoza

muri rusange inyama zokeje ni inyama nziza kandi ziryoha ,iyo zateguwe nta kibazo zishobora guteza ,ariko iyo zateguwe hadakoreshejwe amakara cyangwa iriya myotsi itagiye mu nyama ibyago byo kuba yatera ibibazo biragabanuka

Ibitekerezo

  • Nibyo koko inyama zokeje ziraryoha iyo ziteguye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa