skol
fortebet

Umuntu yitsamura bigenze gute? Bifasha iki umubiri? Dore byinshi bitangaje ku kwitsamura benshi batazi

Yanditswe: Wednesday 13, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kwitsamura ni uburyo busanzwe umubiri ukoresha mu kwirinda imyanda ishobora kujya mu myanya y’ubuhumekero nka mikorobe, umukungugu cg ibindi bitumuka (nk’ubwoya bw’inyamaswa) kimwe n’ibindi byose bibangamira aho umwuka unyura, iyo witsamuye byose birasohoka.

Sponsored Ad

Ni ikimenyetso kandi cy’ibicurane n’indwara zo gufungana.

Uburyo umuntu yitsamura buratangaje cyane, ntushobora kubitegeka cg kubihagarika, birizana.

Dore ibindi bitangaje ushobora kuba utari uzi ku kwitsamura

Ibintu bitangaje ku kwitsamura

  • Kwitsamura bigendera ku muvuduko uri hejuru cyane
    Umwuka usohoka mu gihe witsamuye, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko, ugendera ku muvuduko udasanzwe; metero 50 mu isogonda!
  • Kwitsamura inshuro irenze imwe ni ibisanzwe

Imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri uba ushaka kwikiza mu myanya y’ubuhumekero hari igihe idasohokera icyarimwe. Ibi bisaba umubiri kugerageza inshuro zindi mu kugerageza kuyisohora, nibyo bituma witsamura inshuro irenze 1.

  • Ibyo witsamuye bishobora kurenga muri metero 10

Iyo witsamuye, nkuko twabibonye hasohoka imyanda na mikorobe zitandukanye umubiri uba ushaka kwikiza. Ibyo witsamuye bishobora kugera kure cyane no muri metero 10.

Niyo mpamvu tugirwa inama yo kwipfuka ku munwa n’amazuru igihe twitsamura kuko ushobora kwanduza abagukikije impande zawe.

Mu gihe witsamura ni byiza kwipfuka ku mazuru n’umunwa muri ubu buryo aho gukoresha intoki

Iyo witsamuye amaso yawe yifunga utabishaka

Nubwo hari abashobora kubigerageza amaso afunguye, ariko ntushobora kubigeraho kuko hari byinshi bibera mu mubiri udashobora gutegeka.

Uburyo ubwonko buyobora imikorere itandukanye y’umubiri, kimwe mubyo bukora mu gihe witsamuye harimo gufunga amaso.

Hari abajya bavuga ko uramutse witsamuye amaso afunguye, ashobora guturumbukamo, ariko ibi si byo.

Umutima ntuhagarara igihe witsamuye

Hari benshi uzumva bavuga ngo mu gihe witsamuye umutima uba uhagaze gutera. Ibi sibyo na gato, gusa igihe uri kwitsamura umutima utera gacye ugereranyije n’ibisanzwe.

Ibi biterwa nuko mbere yo kwitsamura ubanza kwinjiza umwuka mwinshi, bityo ugakoresha cyane umutsi w’ubwonko witwa vagus (vagus nerve). Abenshi ntibanamenya ko binjije umwuka mwinshi mbere yo kwitsamura.

Izuba rya mu gitondo cg kujya hanze ukibyuka bitera benshi kwitsamura

Ibintu bitumuka, urusenda, ubukonje no kurwara ibicurane sibyo byonyine bishobora gutuma witsamura. Hari ibindi bitandukanye bishobora gutuma witsamura; kimwe muri ibyo ni imirasire y’izuba.

Nubwo ubushakashatsi butagaragaza neza ikibitera, gusa umuntu umwe muri 4 aritsamura igihe cyose ahuye n’izuba rirasa. Ubutumwa ubwonko bubona bwo kugabanya amaso igihe ubonye izuba cg urundi rumuri bushobora kuba intandaro no kwivanga n’ubutumwa ubwonko bubona bwo kwitsamura.

Icyitonderwa

Akenshi warabikoze cg wabonye ubikora, mu gihe ari mu bandi bantu, mu rusengero cg mu ishuri, umuntu ushaka kwitsamura aho kwitsamura bisohoka agashaka kubirekera imbere.

Nubwo bidakunze kubaho, ariko kwitsamurira imbere bishobora gutera ibibazo bikomeye, nko; kuba udutsi duto dutwara amaraso mu bwonko twakwangirika cg se tugacika intege, ibindi bibazo ku dutsi dutwara amaraso mu maso, kwica ingoma z’amatwi cg se ibindi bibazo mu nzira y’ubuhumekero.

Ntago ari byiza na gato guhagarika kwitsamura.

Gusa, hari ibyo ushobora gukora ukaba wahagarika kwitsamura;

Mu gihe wumva ugiye kwitsamura ushobora guhumekera mu mazuru cyane, ushobora kandi kwikora ku mazuru umeze nk’uyakuba (ibi abana bato bakunda kubikora) cg se ukaba wafata cyane igice cy’umunwa wawe wo hejuru.

Abana benshi mu gihe bagiye kwitsamura bakunze kwikuba ku mazuru bigahita bigenda.

Ivomo: Umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa