skol
fortebet

Nyiramahirwe ushaka kuba umudepite yahishuye impamvu yateze Moto agiye gutanga kandidatire

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, Umwarimukazi muri Groupe Scolaire Butete mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, wagiye gutanga kandidature yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite ateze moto,yavuze ko aribwo bushobozi bwe ariko natsinda azatega ivatiri.

Sponsored Ad

Uyu mugore amafoto ye akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yicaye kuri moto ahetse n’umwana, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru, ko kuba yateze moto ubwo yari yerekeje kuri NEC, byajyanye n’ubushobozi bwe kandi ko bitari umwanya wo kwiyerekana uko atari.

Ati “None nari gutega iki kindi, deplacement nari nshoboye ni moto nta mafaranga yo gutega ivatire, kandi ntabwo byari ngombwa gukodesha ivatiri ngiye kudepoza, aho nyine nintsinda iyo vatiri nzayikodesha ingeze mu rugo”.

Yavuze ko mu gihe azaba atowe, azafatanya n’abandi gukomeza ubukangurambaga mu gufasha abaturage kugenda neza mu murongo w’iterambere igihugu kibifuriza, no kubakorera ubuvuzizi bugamije gukemura ibibazo byabo.

Mu gusoza ikiganiro yagize ati “Mu rugendo nakoze ndashimira NEC, bakira umuntu uko ari bakamusobanurira ibikwiye n’ibisabwa, batitaye kucyo uricyo bakareba ko ibyo bagusabye niba byuzuye byaba bikwiye bakabyakira byaba bidakwiye bakakugira inama yo kubishaka, icyo nagishimye cyane."

Uyu mugore yavuze ko ibyangombwa byose NEC isaba yasanze abyujuje ubwo n’ugutegereza niba azasohoka mu bakandida bemerewe kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa