skol
fortebet

Abofisiye bo muri RDF basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo amezi 7 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu,tariki ya 17 Mutarama 2024, abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abandi bafite amapeti atandukanye basoje imyitozo bari bamazemo amezi 7 mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Sponsored Ad

Ni imyitozo yasojwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye Perezida wa Repubulika.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye muri uyu muhango, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yibukije aba basirikare akamaro ko gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze ko imyitozo yisumbuye bahawe izabafasha gusohoza neza inshingano bafite nk’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Ubumenyi mu gutabara bahawe, buzafasha abasoje amasomo yabo gusohoza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.”

Iyi myitozo yisumbuye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka iba igamije kubakarishya no kongera ubumenyi baba barakuye ku ikosi ry’ibanze.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa