skol
fortebet

Gakenke: Imodoka ya Kaminuza yakoze impanuka yahitanye abantu 3

Yanditswe: Monday 27, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, yakoze impanuka yaguyemo abantu batatu barimo n’umushoferi wari uyitwaye.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Gakenke, kuri uyu wa 26 Ugushyingo, 2023 ahagana saa cyenda (15h00).

Bivugwa ko imodoka yataye umuhanda igonga umunyamaguru utaramenyekana ahita apfa, irakomeza idonga uwitwa Muhire Jean Marie w’imyaka 20 wari utwaye umugenzi ku igare, witwa Nshimiyimana Pascal, uyu wari uhetswe ku igare na we yahise apfa.

Imodoka yakomeje igwa mu mugezi wa Base nko muri 30m. Umushoferi wari utwaye imodoka witwa Bimenyimana na we yahise apfa.

Abandi bari mu modoka bamenyekanye amazina yabo, Habumuremyi Jean Baptiste, Bibarimana Chrisologue, Nsabimana Félicien n’undi utaramenyekana umwirondoro bo bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Nemba mu gihe iperereza rikiri gukorwa ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati “Nibyo impanuka yabaye abantu batatu bahasiga ubuzima, ndetse abandi batanu bakomeretse.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abakoresha umuhanda kujya bigengesera bakubahiriza amategeko, ndetse n’abafite ibinyabiziga turabibutsa kujya bita ku buzima n’ubuziranenge bwabyo.”

Imirambo ya bariya baguye mu mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemba.

Mu mpera za Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hakenewe miliyari 102 Frw yo gukemura ibibazo biteza impanuka mu muhanda birimo gusimbuza ibyapa bishaje, ibyuma bishyirwa ku mihanda ngo bitangire imodoka igihe habaye impanuka n’ibindi.

Mu mezi atandatu yari ashize Polisi y’igihugu yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4132, hangirika ibikorwa remezo 1728.

IVOMO: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa