skol
fortebet

Gicumbi: Umukobwa yatwitse umusore wamuteye inda akishakira undi mugore

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, umukobwa w’imyaka 20 yatwitse umugabo wamuteye inda nyuma y’umunsi umwe ari kumwe n’umugore bari bashakanye.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune, mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu mukobwa yagiye gusura umusore w’imyaka 18 agezeyo asanga umuhungu yaraye ashatse undi mugore, biramubabaza, asubira ku muhanda agura lisansi abatwikira aho bari baryamye, barakomereka bikabije.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari atwite inda y’uyu musore wari waramusezeranyije ko azamutunga namara kubyara, akaza gusanga yaraye arongoye undi.

Ababibonye bavuga ko umugore n’umugabo bakomeretse bikomeye; umugore yari yafashwe n’umuriro ku bice bitandukanye by’umubiri, yahise yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yahamije iby’aya makuru.

Ati" Byabaye, turihanganisha abakorewe urugomo. Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa