skol
fortebet

Hamenyekanye icyateye Umujyi wa Kigali gusenya inyubako bivugwa ko ari iza Bamporiki

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hari inyubako za Hotel Nyungwe Ni Iwacu Gakondo bivugwa ko ari iza Bamporiki Edouard, Umujyi wa Kigali urimo gusenya, nk’uko amashusho yakwirakwiriye kuri X yabigaragaje.

Sponsored Ad

Izi nyubako za Hotel Nyungwe bivugwa ko ari iza Bwana Bamporiki ziherereye mu Busanza,mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko izi nyubako za Kompanyi ya Nyungwe House Ni Iwacu Gakondo Ltd zihagarariwe na Mike Karangwa, bivugwa ko zagurishijwe umuntu utuye mu mahanga ariko ngo ntarakorerwa mitasiyo.

Mike Karangwa uhagarariye Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd bivugwa ko yongeyeho inyubako zitasabiwe uruhushya kuri izo nyubako cyane ko ngo uwaziguze yifuje kuhagira ibitaro.

Ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter rukoreshwa na Mike Karangwa, yagize ati “Zimwe mu nyubako za Hotel Nyungwe za bwana Bamporiki ziri gusenywa mu Busanza”.

Ibaruwa Imvaho Nshya ivuga ko ifitiye kopi yanditswe tariki 05 Mutarama 2024 n’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari inyubako nshya yongewe kuri iyo hotel itabifitiye uruhushya.

Urwandiko rwandikiwe Umuyobozi wa Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd, rugaragaza ko inyubako zirimo gusenywa zubatswe mu buryo butubahirije ibiteganywa n’amabwiriza ajyanye n’imyubakire.

Amabwiriza avuga ko iyo wubatse ibintu by’akajagari usabwa kubikuraho, utabikuraho inzego zibishinzwe zikabikuraho, ukazirengera ikiguzi cyabyo.

Ubugenzuzi bwakozwe tariki 03 Mutarama 2024 bushimangira ko hari ibitari bisanzwe ku nyubako byongeweho nta ruhushya.

Ba nyiri hoteli basabwe guhagarika imirimo yose y’ubwubatsi kandi banikuriraho inyubako nshya zose zongeweho mu gihe kitarenze iminsi Itatu.

Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuvanaho akajagari kandi ikiguzi cyabyo kikazishyurwa na ba nyiri Kompanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa