skol
fortebet

Harashwe umuntu i Rubavu wavuye muri Congo ashaka kwinjira mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama habayeho guhangana hagati y’inzego z’umutekano n’abantu bari baje guhungabanya umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Gafuku, mu kagari ka Gikombe, umurenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.

Itangazamakuru ryageze aho ibyo byabereye risanga hari umwe warashwe ahasiga ubuzima, abandi babiri bakaba batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Abaturage bavuga ko mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo aribwo bumvise imirindi y’abantu basaga n’abarimo barwana, babanza gukekako ari abiyise abuzukuru ba Satani kuko aribo bamenyerewe ko bateza umutekano muke, ariko nyuma baza kumva amasasu agera kuri atatu avuze.

Nyuma bagiye kureba basanga ari umuntu warashwe, baza kumenya ko ari abacengezi bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda baje guhugabanya umutekano w’igihugu.

Twagerageje kuvugisha inzego z’ubuyobozi zivugako ntacyo zatangaza kuri iki kibazo, bavuga ko bategereje urwego rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu byombi kugirango hakorwe iperereza hamenyekane icyari kizanye abo bantu, hamenyekane niba ari umusirikare w’ingabo za Congo warashwe cyangwa niba ari uwo muri FDLR.

Abaturage bakaba bashimira ingabo z’u Rwanda zabashije gutahura umwanzi ataragera ku mugambi w’icyo yari agamije gukora.

Amakuru yamenyekanye nuko uwarashwe ari umwe mu basirikare ba CONGO FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Abaturage bavuga ko ngo aba basirikare ba RDC binjiye mu Rwanda bagerageza kwambura abaturage.

Ivomo: Rwandatribune.com

Ibitekerezo

  • Ingabo zacu zihora ziri maso nta na hamwe umwanzi yamenera!!! RDF ihora ikora iby’ubutwari!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa