skol
fortebet

Inyubako yo muri Gare ya Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibintu bitandukanye.

Sponsored Ad

Bamwe mu bacuruzi bakorera hafi y’iri gorofa, bakeka ko uyu muriro waba waturutse kuri gaz yari muri imwe mu maduka yaturitse.

Police yahise ihagoboka ubu ikaba iri mu bikorwa byo kuzimya iyo nkongi hifashishijwe imodoka zabugenewe za kizimyamoto.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi muri Gare ya Musanze yangije ibyumba 17 muri 38.

Polisi ivuga ko iyo nkongi yatewe na gas yaturitse, umuriro uhita ukwira mu gisenge cy’iyo nyubako cyubakishije imbaho za languette.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa