skol
fortebet

Inzu y’ umuryango wa Rubangura yafashwe n’ inkongi y’ umuriro

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Inzu y’umuryango w’umushoramari nyakwigendera Rubangura iherereye mu kagari k’amahoro, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yibasiwe n’inkongi y’umuriro yangirikiramo ibintu byinshi mu ijoro rishyira kuri uyu wa 8 Ukuboza 2016.
Iyo nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi rwagati, yatangiye gushya ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, abaturage n’ubuyobozi bavuga ko byatangiriye mo imbere ku buryo bakeka ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Umwe mu bazamu barinda amaduka ari muri iyo nzu, Kagaba Jacques (...)

Sponsored Ad

Inzu y’umuryango w’umushoramari nyakwigendera Rubangura iherereye mu kagari k’amahoro, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yibasiwe n’inkongi y’umuriro yangirikiramo ibintu byinshi mu ijoro rishyira kuri uyu wa 8 Ukuboza 2016.

Iyo nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi rwagati, yatangiye gushya ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, abaturage n’ubuyobozi bavuga ko byatangiriye mo imbere ku buryo bakeka ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Umwe mu bazamu barinda amaduka ari muri iyo nzu, Kagaba Jacques yavuze ko babonye umwotsi mwinshi upfupfunuka mu nzu bakabanza kwibwira ko mu gikari batwitse ibipapuro.

Ati “Tukimara kubona ko ari inzu iri gushya twahise tumenyesha polisi bahita bazana kizimyamoto.”

Yongeyeho ko muri uyu mwaka wa 2016 mu mujyi wa Gisenyi hamaze gushya inzu eshatu biturutse ku muriro w’amashyanyarazi, anasaba abaturage kuzajya bagenzura insinga z’amashanyarazi .

Mu butabazi bwakozwe, polisi yakoresheje kizimyamoto , irengera ibicuruzwa byinshi, ndetse n’izindi nyubako z’amagorofa ziri hafi y’iyo nzu.

Nubwo agaciro k’ibyahiriye muri iyo nzu kataramenyekana , yari ifite imiryango myinshi icururizwamo ibintu bitandukanye, harimo alimentation, resitora, abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa