skol
fortebet

Kamonyi: Bamukuye mu kirombe ari muzima nyuma y’amasaha 29 kimugwiriye

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Abagabo babiri bari bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Kamonyi, umwe yabashije kuvamo ari muzima nyuma yo kumaramo umunsi umwe n’amasaha 5.

Sponsored Ad

Iki kirombe cyagwiriye aba bagabo tariki 31 Mutarama ubwo bajyaga gucukura mu buryo butemewe amabuye mu kirombe kiri mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Ndagwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo w’imyaka 47 y’amavuko, babashije kumukuramo ari muzima, gusa ngo yari afite ibikomere byinshi ku mubiri.

Ati “Ni byo yamaze amasaha menshi yagwiriwe n’ikirombe, kuko umunsi wari warangiye ndetse warenzeho n’andi masaha. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano twabashije kumuvanamo ari muzima, gusa yari afite ibikomere byinshi ku mubiri biba ngombwa ko ahita yoherezwa kwa muganga ku bitaro bya Rukoma, kugira ngo yitabweho”.

SP Habiyaremye avuga ko mugenzi we Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko, yari yakuwemo yapfuye ku munsi ikirombe cyari cyabagwiriye, tariki 31 Mutarama 2024.

Aba bagabo bombi bahuye n’impanuka aho bari bagiye mu kirombe gucukuramo amabuye y’urugarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birangira kibaridukiye hejuru.

SP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku butaka bworoshye kubera imvura imaze iminsi igwa, ariko ko n’umwobo ufite ubujyakuzimu burebure bugera hafi metero 15, ikaba ariyo mpamvu umwe bamukuyemo yamaze kuhasiga ubuzima.

Kuba uyu mugabo yavanywemo ari muzima byabaye nk’ibitangaza by’Imana, kuko nta cyizere cyo ku mubona ari muzima abaturage bari bagifite, bitewe n’igihe kinini yari amaze muri icyo kirombe.

SP Habiyaremye yihanganishije umuryango wabuze uwabo, anagira inama abantu yo kwirinda gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko, kuko usanga bikorwa nabi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa