skol
fortebet

Kamonyi: Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka abantu 25 barakomereka

Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka ya Sosiyete RITCO itwara abagenzi yakoreye impanuka mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye, hakomereka abantu 25 barimo babiri bakomeretse cyane.

Sponsored Ad

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024 ahagana saa yine z’igitondo, ubwo imodoka ya bisi ya Sosiyete itwara abagenzi yitwa RITCO yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi, ishami ryishinzwe umutekano wo mu muhanda,SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yatewe n’uko umushoferi wa RITCO yari amaze kunyura ku yindi modoka, agiye kuyigarura mu muhanda wayo biranga kubera ubunyereri igwa hasi.

SP Kayigi,yavuze ko iyi mpanuka yahise ikomerekeramo abantu 25 barimo babiri bakomeretse cyane bakaba bahise bagezwa kwa muganga.

Ati “Hakomeretsemo abantu 23 bari bafite udusebe duto duto,bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gacurabwege no ku Bitaro bya Remera-Rukoma,abandi babiri bakomeretse ku buryo bugaragara bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).’’

SP Kayigi yakomeje avuga ko uretse abajyanwe muri CHUK,abandi batangiye kugenda boroherwa ndetse bamwe muri bo batangiye no kugenda bava mu bitaro bagataha.

Imodoka yari yafunze umuhanda impanuka ikiba nayo yamaze gukurwamo, umuhanda wokongera kuba nyabagendwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa