skol
fortebet

Katumbi yahaye igisubizo gikarishye Bemba uheruka kumushinja kwiba amajwi

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitike Moise Katumbi yasubije Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demokarasi ya congo ko abantu bose atari abanyabyaha ndetse ko ICC yamufunze igihari.

Sponsored Ad

Aya magambo Moise Katumbi yayatangaje ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza asubiza Jean Pierre Bemba wari watangaje ko afite amakuru yemeza ko Moise Katumbi yishyuye amafaranga umushoramari w’umurusiya mu byerekeranye n’ikoranabuhanga ngo azabashe guhindura ibizava mu matora ya perezida wa Repubulika.

Bemba yemeje ko Katumbi ashaka kwiba amajwi uwo bahanganye Felix Tshisekedi binyuze mu kuyobya ibyuma by’ikoranabuhanga bya CENI.

Moise Katumbi abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter,yagize ati: “Nongeye kandi, nakurikiranye ibinyoma no gusebanya kw’uwahoze ari imfungwa ya ICC, ibyo yatangaje kuri RADIO TOP CONGO. Muvandimwe, ntabwo mfite ADN y’abanyabyaha muri njye, ntukumve ko buri wese afite uyu mwuka mubi wo gufata intwaro no gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuba visi perezida cyangwa minisitiri w’ingabo ariko utagira kirengera , washoboye gusa kugumana ADN y’urwango n’amagambo y’amacakubiri, ndakumenyesha ko ICC igihari.”

Bemba na Katumbi ntibacana uwaka kuko bose bashinjanya ko atari abanyekongo buzuye.

Amatora ya Perezida wa Kongo,inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi araba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa