skol
fortebet

Kigali: Abantu 4 babonetse muri ruhurura bapfuye hakekwa imvura nyinshi

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guhera ejo ku wa Kane,tariki ya 15 Gashyantare 2024, hamaze kuboneka imirambo ine abaturage basanze mu mazi yo muri Ruhurura ya Rwampala ahantu hatandukanye bikekwa ko yatwawe n’imvura yaraye iguye ari nyinshi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane haguye imvura nyinshi cyane mu mujyi wa Kigali,yangije ibintu byinshi cyane ndetse inatwara ubuzima bw’amantu.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu bane basanzwe muri ruhurura ya Rwampala izwiho gucamo amazi menshi.

Mu babonetse harimo umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, utari wamenyekana imyirondoro.

Ahagana saa Tatu n’Igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu murambo w’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wagaragaye mu Kagari k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge muri ruhurura itandukanya uyu murenge n’uwa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro.

Polisi na RIB zajyanye iyi mirambo kuyikorera isuzuma nkuko amafoto yashyizwe hanze na TV1 yabigaragaje.

Aya makuru aje akurikira aya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024,y’umukingo wagwiriye inzu y’umuryango umwe wo mu Gatsata,abantu babiri bahasiga ubuzima.

Uyu mukingo wagwiriye icyumba cy’inzu aba bari baryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.

Inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza kuri abo bantu 4 babonetse muri iriya ruhurura bapfuye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze umuburo ku batuye mu bice by’amanegeka ubasaba gutangira kwimuka kubera ko igihe cy’imvura cyegereje mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa