skol
fortebet

Kimisagara: Insoresore 40 zikekwaho ubujura zafatiwe mu mukwabo

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Inkeragutabara zo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge zifatanyije na Polisi zafashe abakekwaho ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge bagera kuri 40 mu mukwabo wakorewe mu Kagarika Kamuhoza.
Uyu mukwabo wari ugamije gushakisha abacuruza urumogi n’abajura biba abaturage babacyebesheje inzembe, bakunda kubategera hirya no hino mu mayira no kuri ruhurura yo ku Ntaraga igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Rwezamenyo.
Muri aba bantu bafashwe harimo abari ku rutonde rw’abajura ruharwa (...)

Sponsored Ad

Inkeragutabara zo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge zifatanyije na Polisi zafashe abakekwaho ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge bagera kuri 40 mu mukwabo wakorewe mu Kagarika Kamuhoza.

Uyu mukwabo wari ugamije gushakisha abacuruza urumogi n’abajura biba abaturage babacyebesheje inzembe, bakunda kubategera hirya no hino mu mayira no kuri ruhurura yo ku Ntaraga igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Rwezamenyo.

Muri aba bantu bafashwe harimo abari ku rutonde rw’abajura ruharwa rwatanzwe n’abaturage, abacuruza urumogi banafashwe bari kurunywa.

Inzego z’imirenge ya Kimisagara, Gitega na Rwezamenyo bihana imbibi byagiranye ubufatanye muri iki gikorwa kuko hatagira ubaca mu rihumye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge, yabwiye IGIHE ko bakoze uyu mukwabo muri ako gace bitewe n’uko hari hashize iminsi abo bajura batangiye ingeso yo kwamburira mu nzira abaturage ibintu byose bafite.

Yagize ati “Iki gikorwa twagiteguye kubera ko muri kariya gace hari hatangiye kugaragara ingeso yo gushikuza abaturage telefone n’amashakoshi yabo hakanagaragara abantu baza kuhanywera no kuhacururiza urumogi tubikora kugira ngo tubarwanye hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko kuba abari ku rutonde rw’abajura ruharwa bafashwe bizatuma abaturage bongera guhumeka nk’uko bari bamaze iminsi bagaragaza ko babangamiwe n’uburyo bibirwa mu nzira ndetse rimwe na rimwe bakanakebeshwa inzembe.

Umuturage witwa Mutuyimana Bosco utuye mu Kagari ka Kamuhoza yavuze ko yishimye cyane kubera uburyo ubuyobozi bwafashe abo bajura.

Yagize ati “ Ndishimye cyane; uzi uburyo uriya mujura witwa Ninja yanigaga abantu akanabakebesha inzembe agendana? Ubu tugiye kumara iminsi dufite agahenge.”

Gusa kimwe mu byatangaje benshi ni uburyo uyu Ninja bivugwa ko ari umujura ruharwa ubwo yafatwaga yahise yikebesha urwembe ariko abaturage bagahita bamutamaza bavuga ko ari yo mitwe akoresha iyo afashwe buri gihe kugira ngo arekurwe.

Abafashwe bakaba bakekwaho ubujura/Foto:Igihe

Abafatiwe muri uwo mukwabo bari gukorerwa raporo kugira ngo bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa