skol
fortebet

Meteo Rwanda yahishuye ahantu hazagwa imvura nyinshi ishobora guteza akaga

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Gahigi Aimable,yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye kwigengesera kuko muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 hari ibice imvura izagwa ari nyinshi cyane.

Sponsored Ad

Yavuze ko mu bipimo bya Meteo Rwanda bigaragaza ko ibice bizagira imvura nyinshi ari ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba n’igice cy’iy’Amajyepfo.

Gahigi yagize ati: “Hari ibice by’Igihugu bikomeza kugaragamo imvura nyinshi cyane, nko mu majyepfo n’Iburengerazuba, ni ho muri uku kwezi kwa Mutarama, hakomeza kugaragaramo imvura nyinshi nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke (Iburengerazuba), Nyamagabe, Nyaruguru na Huye (Amajyepfo).”

Uwo muyobozi kandi asobanura ko muri utwo Turere hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 200 na 250.

Mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, hateganijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 150 kugeza kuri mm 200.

Hagati aho ariko, Meteo Rwanda ivuga ko hari aho muri uku kwezi kwa Mutarama 2024, imvura itangira kugabanyuka nko mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, ari two Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Gusa ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko uko bigaragara mu bipimo ahantu henshi mu gihugu imvura igihari.

Gahigi yagize ati: “Abantu benshi muri iki gihe baba bategereje bibaza bati ‘ko twinjiye mu Rugaryi imvura iracyahari? Icyo twababwira ni uko bakomeza gukurikira, amakuru dutanga yaba ay’ukwezi n’andi ya buri minsi 10… Tumaze igihe mu bihe by’imvura mu mezi akurikiranye ni yo mpamvu abantu bakomeza kwitegura.”

Gahigi yavuze ko abantu bakwiye kwitegura bisuzuma bareba ibikorwa bakoze byo guhangana n’ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi nko kurwanya isuri, bareba niba ibisenge by’inzu zabo bikimeze neza ku buryo imvura ikomeje itabangiriza.

Uwo Muyobozi wa Meteo Rwanda kandi asaba inzego zitandukanye kwita kuri ibi bihe by’imvura bidasanzwe.

Ati: “Nk’urwego rushinzwe ibikorwa remezo hari ibikorwa biba biteganyijwe, icyo bakora basanisha ibikorwa biteganyijwe n’igenamigambi ryabo. Mu buhinzi amakuru babonye, bakajyanisha n’ibikorwa biteganyijwe, niba tugiye gusarura tukaba tugiye gusarura mu mvura turitwara dute?

Yongeyeho ati: “ Amakuru aba yabonekeye igihe kugira ngo buri wese amenye uko ategura gahunda y’ibikorwa afite muri uku kwezi kwa Mbere bijyanye n’uko ikirere kizaba cyitwaye”.

Meteo yaburiye abafite ibikorwa ku nkombe z’imigezi kutirara ko imvura igihe kugabanyuka bakaba bakoroshya ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imvura nyinshi iteganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa