skol
fortebet

Muhanga: Ikamyo yacomotse icy’inyuma giteza ibyago bikomeye imodoka zari inyuma yayo

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikamyo yatereraga umusozi yatunguranye ubwo icy’inyuma cyayo gihetse kontineri cyacomokaga, maze gisubira inyuma kigonga imodoka yari inyuma irimo abantu babiri bahise bakomereka.

Sponsored Ad

Byabaye ku wa 18 Ukuboza 2023, ubwo iyo kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga igacomoka igeze mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka kivumu mu Mudugudu wa Musengo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko iyo modoka ikimara gucomoka icy’inyuma cyasubiranye inyuma umuvuduko gihusha ivatiri maze kigonga indi modoka yo mu bwoko bwa Prado yari inyuma yayo.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabgayi aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

SP Habiyaremye yasabye abatwara ibinyabiziga kubanza kugenzura imodoka zabo.

Yagize ati: “Mu makuru twabashije kumenya ni uko izi modoka zagendanaga ziva i Kigali maze igice cy’imodoka y’ikamyo yavaga i Kigali, icikaho igice cy’inyuma yakururaga gisubira inyuma gihusha ivatiri yari inyuma ikurikiyeho maze gifata imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abantu babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kigira ngo bitwabweho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo asaba abakoresha umuhanda uva i Kigali werekeza mu majyepfo ko bakwiye kuwitondera kandi bagakurikizwa ibimenyetso bibaburira, bakagabanya umuvuduko.

Yasabye nanone abatwara amakamyo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije mu muhanda kuko ukoreshwa na benshi harimo n’abafite ibinyamitende bibiri ndetse n’abarenza imitende 4 nk’imodoka bitewe n’ingano yazo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko kuba itagize uwo ihitana ari Imana yonyine yatabaye, kuko igice cy’inyuma cy’iyi kamyo cyasubiye inyuma gifit umuvuduko mwinshi kandi cyari kinikoreye ku buryo n’iyo haba hari imodoka nyinshi cyari kuzigonga zose.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa