skol
fortebet

Musanze: Abacuruzi baravuga ko bibwe amamiliyoni n’abaje kubatabara inkongi y’umuriro

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, inyubako ikorerwamo ubucuruzi iherereye muri Gare ya Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibintu bitandukanye.

Sponsored Ad

Bivugwa ko bamwe mu bajura bari hafi,bahise birara mu maduka bambukana ibicuruzwa by’agaciro, ndetse hari n’umucuruzi wasigaye ataka avuga ko miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ahagana saa mbili n’igice, ni bwo umwotsi wapfupfunyutse mu gice cy’inzu cy’ubucuruzi cyo hejuru mu nyubako ya Gare, abari bahari bavuga ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe na gazi yo gutekesha.

Bamwe mu babonye izu itangira kugurumana, babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byagenze ngo byabagoye kugira ngo babashe kuzimya iyi nkongi ndetse nuko bamwe bibwe.

Hakizimana Noel yagize ati: “Nanjye ndi umucuruzi wo muri iyi gare, ariko nkorera mu gice cyo hasi, twagiye kumva twumva barimo gutera induru ngo gare irahiye, dusohotse tubona umwotsi ucucucumuka kandi ari mwinshi. Twagerageje gutabara dusanga kizimyamoto za hano zose zaragagaye, dukomeje gushakisha intandaro y’inkongi dusanga ari gazi yaturikiye muri resitora.”

Uyu mugabo akomeza asaba ko abakora ubucuruzi bajya bagenzura ko,kizimyamoto zabo ziba zikiri nzima kuko iyo zijya kuba ari nzima nka nyiri iriya resitora aba yajimije kare, uyu mugabo kandi yakomoje no kuri bamwe batajya batekereza ku bwishingizi.

Yagize ati: “Hano hari bamwe badakozwa ubwishingizi ariko kubera ko hafi 90% bo mu gice cy’ubucuruzi cyo hejuru ari na cyo cyakongotse bafite ubwishingizi ndizera ko barabona indishyi, ariko abatarabyitayeho bazahura n’igihombo”.

Aba bacuruzi bavuze ko hari ibirura byaje byiyoroshe uruhu rw’intama, bisahura abaririraga mu myotsi babona ibintu byabo bikongoka.

Tuyishime Jean Claude yemeje ko hari abahise baza gusahura, ati: “Birababaje kuba mu bihe nk’ibi bikomeye abantu baza gutabara bakiba. Nk’ubu hari umugabo batwaye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, abandi bikuriraga mu maduka iby’agaciro. Rwose abantu bajye bagira umutima utabara, njye ku bijyanye n’iyi gare ndasaba ko hahoraho serivisi zigenzura ibi bya kizimyamoto”.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Bizimana Hamiss, yavuze ko kugeza ubu hataremezwa neza icyateye inkongi mu buryo buhamye.

Yagize ati: “Nk’uko mubireba, natwe ntituramenya icyateye iyi nkongi turacyakomeza gukora iperereza. Turasaba abaturage kugira ubwishingizi bw’imitungo yabo, ikindi ndasaba ba nyir’inzu gukomeza kugenzura inzu zabo bareba uburyo insinga zabo zimeze cyangwa se na gazi zabo ku bazikoresha. Turakomeza dukurikirane icyateye inkongi no kuba hafi y’abaturage”.

Kugeza ubu ibyangiritse bitewe n’iyi nkongi ntibiramenyekana, Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutabazi no kuzimya inkongi rikaba ryahageze ibicuruzwa byose byo mu gice cyo hejuru byahiye.

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera ndetse batangira iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye iyo nkongi. Gusa bivugwa ko bamwe mu bacururizaga mu gice cyo hejuru bari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa