skol
fortebet

Musanze: Umugabo arashinjwa kwiba inka akayihisha ku buriri araraho

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko wo mu karere ka Musanze arakekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.Uyu mugabo atuye mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, nibwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe.

Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze ku rugo rw’uwo ukekwaho ubujura atangira kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura, bakimubaza niba ari we wibye iyo nka arahakana cyane, ariko inka yamutengushye irabira, abari aho bagwa mu kantu.

Inka ikimara kwabira, uwakekwagaho ubujura yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije supanet, nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

SP Mwiseneza ati “Uyu munsi mu ma saa yine z’igitondo, mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Muharuro Umurenge wa Gashaki, abantu bibwe inka mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baza bashakisha amakuru, inka ifatirwa muri uyu murenge wa Gashaki, ariko umugabo yabanje guhakana, mu gihe agihakana inka irabira binjiye basanga yayihishe mu buriri iri muri supaneti”.

Arongera ati “Inka ikimara kwabira, uwo mugabo yahise abaca mu rihumye aracika, arirukanga ubu ari gushakishwa, ariko inka yasubijwe nyirayo”.

SP Mwiseneza, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugushakisha uwo mugabo agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha agakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura.

Ashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe, ati “Ndashimira abaturage babashije gutanga amakuru ko inka iri muri iyo nzu, nkabasaba gukomerezaho kujya batanga amakuru ku gihe, icyaha kigakumirwa kitaraba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa