skol
fortebet

Musanze: Polisi yafashe moto yari yibwe igahishwa mu rugo

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu guhashya ubujura butandukanye burimo n’ubwa moto.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, ashimira abaturage bo mu Karere ka Musanze batanze amakuru yatumye moto yari yaraburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2024 igaruzwa igasubizwa nyirayo.

Yagize ati “Turashimira abaturage batugezaho amakuru y’abo bacyekaho kugira uruhare mu byaha, kuko kenshi ayo makuru afasha mu gukurikirana, bikarangira imwe mu migambi y’abanyabyaha iburijwemo, ibyaha bigakumirwa n’ababigizemo uruhare bagafatwa.”

Yakomeje ati “Abenshi mu bakora ibyaha bagenda batahurwa biturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, urugero rwa hafi ni aho moto yafatiwe mu Kagari ka Kabeza ko mu Murenge wa Cyuve, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama, nyuma yo kuburirwa irengero mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bayikuye mu rugo rwa nyirayo na we utuye muri ako kagari.”

SP Mwiseneza yaburiye abishora mu byaha by’umwihariko ubujura, kubicikaho kuko bitazigera bibahira. Ati “Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41, wafatanywe iyi moto nyuma yo kuyiba akayigeza iwe mu rugo, yumvaga umugambi we yawugezeho ariko ntibyamuhiriye kuko hari abagifite umuco mwiza wo kurwanya ibyaha. Nyuma yo kubona moto iwe adasanzwe atunze, bagize amakenga, batanga amakuru bituma afatwa. Turakangurira n’abandi mu turere dutandukanye, kumva ko umutekano ari inshingano ya buri wese binyuze mu gatangira amakuru ku gihe ku byawuhungabanya kandi bakabigira umuco.”

Moto yafashwe yahise isubizwa nyirayo, mu gihe uwayifatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa