skol
fortebet

Ngoma: Batoraguye umurambo wa Kayumba ku Muhanda

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’Imyaka 73 yasazwe mu Muhanda yapfuye iruhande rwe harambitse ibitoki bitatu.

Sponsored Ad

Abagabo babiri barimo HABANABAKIZE Emamanuel na NIYIBIZI bo mu Murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma barakekwaho gukubita umusaza KAYUMBA Amoni w’Imyaka 73 kugeza bamwishe bamushinjako ariwe ubibira ibigori byo mu Mirima yabo.

Abatuye mu kagali ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera bavugako babyutse mu masaha ya saa kumi nimwe za mu gitondo bagiye mu kazi bagasanga umurambo w’uyu Musaza KAYUMBA Amoni mu muhanda yapfuye .

Abaganiriye n’Ikinyamakuru Umuryango bavuga ko abakekwa ko aribo bamwishe bari barinze ibigori byabo mu mirima.

Bavuga ko babonye uyu Musaza Kayumba azamutse hari saa saba zijoro yikoreye ibitoki bahita bamuhagarika batangira kumushinja ko ariwe ubibira ibigori mu mirima yabo.

Bahise batangira kumukubita babonyeko yanegekaye bamushyira ku igare baramujyana bamugeza hafi yu Mudugudu yaratuyemo n’abandi baturage nabo batangira kumukubita babonye ashizemo umwuka bahita bahunga abandi bahamagara inzego z’Umutekano.

Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Mugesera Admin, HARERIMANA Florent avuga ko aya makuru y’urupfu rw’uyu Musaza yamenyekanye mu rukerera bahamagawe n’abaturage.

Bakimara guhabwa amakuru ngo bahise batabara,bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka. Umurambo RIB Ihita iwunjyana kuwupimisha ngo hamenyekane neza icyaba cyamwishe .

Uyu muyobozi HARERIMANA Florent akaba akomeza avuga ko inzego zibishizwe zahise zitangiza iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira bagakomeza gutangira amakuru ku Gihe.

uyu Musaza KAYUMBA Amoni apfuye asize abana babiri n’umugore, ariko uyu Mugore akaba yari yarataye umugabo we kubera ingeso y’ubujura yari yaranze kureka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa