skol
fortebet

Ngororero: Abakorewe Urugomo Barasaba Ubutabera

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda mu burengerazuba bw’u Rwanda, barasaba ubutabera ku bikorwa by’urugomo bavuga ko bakorerwa na bagenzi babo.

Sponsored Ad

Abaganiriye n’itangazamakuru barimo abo bigaragara ko bakubiswe bakabakuramo amaso, hari n’abo abaturage bemeza ko byaviriyemo gupfa.

Uteze amatwi abakorewe urugomo barahuriza ku kuvuga ko babibasira bishingiye ku kuba ari abasigajwe inyuma n’amateka.

Gusa baba abaturanyi babo ndetse n’ubuyobozi bakabihakana. Ubuyobozi buvuga ko bishingiye ku rugomo muri rusange kuko hari n’abandi baturage bakomoka mu yandi moko bagiye bakorerwa urugomo.

Intandaro ikomeza gushyirwa mu majwi ni ubusinzi kugeza ubwo habayeho gukumira abaturage banga ko bajya baramukira mu tubari aho kuramukira mu byabateza imbere nk’uko ubuyobozi bwabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Benshi mu bakora urugomo ngo bakunze guhita bahungira mu ishyamba rya Gishwati riri hafi aha. Kugeza ubu abakorewe ibi bikorwa by’urugomo barakomeza gusiragira mu nzego zibishinzwe basaba kubona ubutabera.

Ivomo:VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa