skol
fortebet

Nyamagabe: Abagabo babiri n’ umugore bafatanywe imifuka 3 y’ urumogi

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Abantu batatu barimo umugore umwe bafatiwe mu mukwabu wari ugamije kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyamagabe.
Mu mukwabu wabaye mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, Polisi y’u Rwanda yafashe Simbakure Jean paul w’imyaka 32 na Hakizimana Boniface w’imyaka 56, bafatiwe ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi – Nyamasheke bafite imifuka itatu n’igice y’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke Superintendent of Police ( SP) Francois Segakware yagize (...)

Sponsored Ad

Abantu batatu barimo umugore umwe bafatiwe mu mukwabu wari ugamije kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyamagabe.

Mu mukwabu wabaye mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu, Polisi y’u Rwanda yafashe Simbakure Jean paul w’imyaka 32 na Hakizimana Boniface w’imyaka 56, bafatiwe ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi – Nyamasheke bafite imifuka itatu n’igice y’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke Superintendent of Police ( SP) Francois Segakware yagize ati:” mu ijoro ryo kuwa kane twashyize bariyeri mu muhanda mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Kagano; tukaba twari tugamije gusaka imodoka zanyuraga mu muhanda Rusizi – Nyamagabe nk’uko byari mu gikorwa cy’umukwabu wo kurwanya ibyaha”.

Yakomeje agira ati: "Muri icyo gihe imodoka ya Toyota Carina RAB 384 A yari irimo abagabo batatu harimo Simbarikure na Hakizimana, twarayihagaritse maze tuyisangamo imifuka itatu n’igice y’urumogi. Umwe muri bo yarirutse ubwo twarimo gusaka iyo modoka, cyakora bagenzi be babiri turabafata nabo bakaba barashakaga kwiruka”.

SP Segakware yavuze ko iyo modoka ndetse n’aba babiri bacyekwaho gucuruza urwo rumogi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Mu wundi mukwabu nanone wabereye muri aka karere ka Nyamagabe, Polisi yafatanye ibiro 4 n’igice by’urumogi umugore witwa Dusabimana Berthe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yavuze ko n’ubwo urumogi atari rwinshi muri aka karere, ngo kuva mu kwezi gushize hari abakomeje gufatwa barufite.

SP Segakware yakomeje agira ati: "Abenshi mu bakekwagaho gukora no gucuruza ibiyobyabwenge binyuranye n’inzoga zitemewe twarabafashe. Twagiye dufata abantu batandukanye banywa cyangwa se bacuruza urumogi; ariko kandi ni ikibazo twahagurukiye gukemura vuba ndetse imwe mu nzira dukoresha ni imikwabu ihoraho dukora”.

Yasobanuye ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo ndetse n’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa