Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.
Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.
Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yavuze ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, (...)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.
Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.
Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yavuze ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, Police nayo yatabaye imuvanamo ariko basanga yapfuye.
Ku muhanda wa Nyamata/Foto:Internet
Nubwo hari iperereza rigikorwa ku rupfu rwe, Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya ADEPR mu mujyi wa Nyamata.
Source:Umuseke.rw
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *