skol
fortebet

Nyamata: ‘Umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.
Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.
Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yavuze ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.

Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.

Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yavuze ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, Police nayo yatabaye imuvanamo ariko basanga yapfuye.

Ku muhanda wa Nyamata/Foto:Internet

Nubwo hari iperereza rigikorwa ku rupfu rwe, Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya ADEPR mu mujyi wa Nyamata.

Source:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa