skol
fortebet

Nyarugenge: Kompanyi y’Abashinwa iheruka gupfiramo abantu batatu yahagaritse imirimo

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yuko abantu batandatu bakoraga muri Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Evergreen Engineering Company Ltd bagwiriwe n’umukingo abantu batatu bagapfa ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, imirimo yahagaze.

Sponsored Ad

Ni impanuka yabereye mu mudugudu w’Isangano akagari k’Ubumwe mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge hepfo gato y’ahitwa kuri Peage, yasize abaturage batishimiye uburyo abakoresha babo bitwaye bitewe nuko abagerageje kujya gutabara bahise baterwa ubwoba ko bari bwirukanywe cyangwa bagakatwa amafaranga.

Ubundi abitabye Imana bapfuye ari uko bari bari kuringaniza itaka ryari aho imashini yasizaga hanyuma igice cy’umukingo kikaza kubagwira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Grace Tusiime Mukandoli, yatangarije BTN dukesha iyi nkuru ko imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Abitabye Imana ni uwitwa Brian (batahise bamenya irindi zina), Habimana Innocent na Hategekimana Irakoze Elizé, kuri uyu wa Kabiri bikaba byari bitaramenyekana igihe bazashyingurirwa kuko inzego zibishinzwe zari zikirimo gukora raporo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima akomeza agira ati "Nyuma ya raporo y’Ubugenzacyaha iza kuvuga uburyo impanuka yagenze n’icyayiteye, ababo bahabwa uburenganzira bakajya gushyingura."

Gitifu avuga ko Kompanyi Evergreen Engineering cyasabwe gutanga ibikenerwa byose mu guherekeza abitabye Imana no kubashyingura, ndetse n’impozamarira ku miryango yabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi sosiyete ntacyo bwigeze butangariza itangazamakuru wenda ngo hamenyekane ikigiye gukurikira nuko bari bufashe imiryango y’ababuze ababo kubaherekeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa