skol
fortebet

Pakistan yeretse Gen Mubarakh Muganga intwaro ikora[ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ruzinduko rwe muri Pakistan,Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga,yagiranye ibiganiro n’abo mu rwego rw’ingabo rw’iki gihugu ndetse yerekwa intwaro gikora.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma y’aho yaje kwerekwa zimwe mu ntwaro zihambaye iki gihugu gikora zirimo iyitwa Baktar Shikan Pakistani Anti-Tank Guided Missile (ATGM).

Bivugwa ko u Rwanda rusanzwe rufite intwaro isa nk’iyi ariko yakozwe n’abashinwa, yitwa RDF already have, Chinese NORINCO Red Arrow 8 (Hong Jain 8; HJ‐8).

Iyi ntwaro n’izindi zitandukanye zeretswe Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 8 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan.

Uyu kandi yaganiriye n’ukuriye ingabo za Pakistan, Gen Sahir Shamshad Mirza, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Pakistan mu murwa mukuru wa Islamabad.

Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakisitan (PAF).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa