skol
fortebet

Polisi yahakanye ibyo kugota urugo rwa Victoire Ingabire

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga atabariza umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Madame Victoire Umuhoza Ingabire.

Sponsored Ad

Ayo makuru yavugaga ko urugo rw’uwo muyobozi w’ishyaka Dalfa Umurinzi rwagoswe n’abashinzwe umutekano.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko ibyo polisi yumvise, ari ibyo uko ngo urugo rwa Ingabire Victoire rwagoswe na polisi n’inzego zishinzwe umutekano.

Yavuze ko ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga atari byo.

Ati “Ntabwo byari byo ariko ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga, turabimenyereye bikomeje kuba byinshi kandi ntacyo tuba twabikoraho.

Ntabwo urugo rwe rwigeze ruzengurukwa n’abashinzwe umutekano, ntawageze ku rugo rwe njye by’umwihariko sinzi aho atuye ariko birumvikana ko n’uwashaka kuhamenya ntabwo byananirana yahamenya ariko ntabwo mu by’ukuri urugo rwe ruzengurutswe nta na gahunda yo kuruzenguruka kuko nta n’impamvu yo kuruzenguruka”.

Ingabire Victoire na we yabwiye iki kinyamakuru ko urugo rwe rutigeze ruzengurukwa n’inzego z’umutekano kandi ko nta rwego na rumwe rwigeze rumuhamagara.

Mu kiganiro yahaye Radio Ijwi ry’Amerika yagize ati “Nibyo hamaze iminsi havugwa amakuru ko umutekano wanjye utameze neza,hari ababibwiye mu magambo,hari za twitter zasohotse,hari ibinyamakuru byegereye leta byasohoye inkuru.Ibyo byose bituma abantu bagira umutima uhangayitse ko ibintu bitameze neza.

Oya, urugo rwanjye nta muntu warugose rwose, nta muntu warugose, abantu barinjira bagasohoka baje kunsura, nta muntu warugose nta n’urwego urwo ari rwo rwose rwaba rwampagaye”.

Uyu munyapolitike yasabye abanyarwanda kubahana mu bitekerezo aho gutukana kuko ngo ntabwo abantu bakumva ibintu kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa