skol
fortebet

RIB yafunze umuyobozi ushinjwa gusambanya ku ngufu umwarimu w’umugabo ayobora

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Sponsored Ad

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo wahohotewe.

Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo tariki ya 9 Mutarama 2024.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ngo uyu ucyekwa atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha kuko mu Ugushyingo 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga nyuma aza gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Isubiracyaha n’uko rihanwa ku cyaha cy’ubugome

Ku byaha by’ubugome, isubiracyaha ribaho igihe cyose umuntu yongeye gukora icyaha nyuma yo gukatirwa mu rubanza rwabaye ndakuka.

Umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, inasaba abantu kwirinda ibi bikorwa kuko bigira ingaruka ziremereye kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ibitekerezo

  • Azahanwe by,intangarugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa