skol
fortebet

Rusizi: Imodoka y’abanyekongo yahiye yerekeza i Bukavu abanyarwanda barahagoboka

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yavaga i Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yerekeza i Bukavu inyuze mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’ikongi,abaturage b’u Rwanda batabara abayirimo n’ibyabo babicungira umutekano.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IMVAHO NSHYA abivuga,iyi modoka yavaga i Kamanyola muri Teritwari ya Walungu mu Kibaya cya Ruzizi,yafashe inzira igera I Bukavu byihuse,inyura mu Rwanda,ihira mu nzira.

Iyi modoka ikaba yari itwawe n’uwitwa Imani Masanza w’imyaka 34 wari kumwe n’uwitwa Ntirata Ntare Emmanuel.

Bivugwa ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Probox ari iy’Isosiyete yitwa MAPASA ikorera muri RDC ikaba ifite pulake Nomero 3853 AE 22.

Yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahiriyemo mu bari bayirimo.

Nk’uko umwe mu baturage bari aho iyo mpanuka yabereye yabitangarije Imvaho Nshya, impanuka yabaye mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi zo ku wa Kane tariki 15 Gashyantare.

Batunguwe no kubona iyo modoka icucumutsemo umwotsi mwinshi irimo kuzamuka, babonye itangiye gushya bihutira gutabara.

Ati: “Twabonye icumbeka umwotsi mwinshi, itangiye gushya, abari bayirimo bari kuvamo, twihutira kujya kubafasha gukuramo imizigo yose bari batwaye. Ku bw’amahirwe abari barimo ari n’imizigo bari batwayemo nta na kimwe cyagize icyo kiba.”

Igisigazwa cy’iyo modoka kiracyari aho impanuka yabereye, abari bayirimo bo bahise bahamagara kuri sosiyete yabo baboherereza indi modoka ibatwarana n’imizigo yabo barataha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Karekezi Twibanire Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko ba nyir’imodoka bababwiye ko inkongi yatewe n’umuriro waturutse mu nsinga za moteri.

Ati: “Ni imodoka y’Abanyekongo yavaga i Kamanyola yerekeza i Bukavu, igeze hariya mu Murenge wa Nzahaha ifatwa n’inkongi y’umuriro. Ba nyirayo batubwiye ko waturutse mu nsinga za moteri, irashya irakongoka, abari bayirimo kuko bari babibonye mbere bayivamo, ku bufatanye n’abaturage bacu bakuramo ibyari birimo byose nta na kimwe cyahiriyemo. Bakomeje baragenda igisiganzwa gisigara aho.”

Yashimiye cyane abaturage b’Umurenge wa Nzahaha bafashije mu gikorwa cy’ubutabazi bwihuse bagafasha Abanyekongo gukuramo iyo mizigo, bakanabacungira umutekano kugeza indi modoka ije ikabatwara n’imizigo yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa