skol
fortebet

Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu n’inka 18 yari itwaye

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 17 Ugushyingo,habaye impanuka ikomeye y’imodoka mu karere ka Rusizi yahitanye abantu 4 n’inka 18 yari yikoreye.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Kadasomwa mu murenge wa Kamembe muri Rusizi,aho imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ijyanye inka 25 ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC yabuze Feri ikagwa mu mukingo.

Mu bantu bane bari bayirimo,batatu muri bo bahise bahasiga ubuzima mu gihe inka 18 zahise zipfa.

Abagabo babiri bakomeretse ndetse bajyanwa kwa muganga.Mu nka 25 yari itwaye harokotsemo 7 ariko na zo zavunitse.

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yemeje amakuru y’iyi mpanuka aho yabaye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Iyi modoka yabuze feri igwa mu mugezi wa Kadasomwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa