skol
fortebet

U Rwanda rwatunguwe no guhindura imvugo kwa Amerika kuri FDLR

Yanditswe: Monday 19, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rusanga kuba Amerika yasubira inyuma ikita FDLR umutwe w’abitwaje intwaro biteye gukemanga ububasha bwayo bwo kuba umuhuza mu karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika.

Sponsored Ad

Ibi rwabitangaje mu itangazo rirerire rwashyize hanze rigaruka ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’imyitwarire ya Amerika kuri iki kibazo muri iyi minsi.

Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye gusaba Amerika ibisobanuro ku byerekeye amagambo yatangaje arebana n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

U Rwanda ruravuga ko ibyo biri mu rwego rwo kumenya niba Amerika yaba yahinduye imikorere ku buryo butunguranye cyangwa ari inzego zayo zidahuza mu imikoranire kubera kwivuguruza.

U Rwanda rwagize ruti: "Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane. U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya U.S kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.

Leta ya Amerika, mu Kuboza 2001, ni yo yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, mu gace ka Bwindi muri Uganda. Kwirengagiza ibyo, ugafata umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’umutwe usanzwe “witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu karere na guverinoma ya RDC”, ni igikorwa kibabaje kandi kigaragaza kureba ku nyungu za politiki gusa, kikanatera gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika nk’umuhuza utabogamye mu bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari."

Muri iri tangazo u Rwanda ruvuga ko ruhangayikishijwe n’uko amahanga yirengagije ibyumvikanyweho mu masezerano y’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya bijyanye no kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ruraviga ko kuri ubu amahanga ntacyo avuga ku ntambwe Kongo itero zo gukaza ibikorwa bya gisirikare.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko leta ya Kongo, ititaye kuri ayo masezerano, yakajije ibikorwa by’intambara mu ntara ya Kivu ya Ruguru, igamije kwirukana inyeshyamba za M23 n’abasivili b’Abatutsi ikabameneshereza mu bihugu bituranye na yo.

Mu gusoza iryo tangazo,u Rwanda ruvuga ko "rwiyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa bituma habaho amahoro n’umutekano mu karere, hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa