skol
fortebet

Ababaye kwa Kabuga I Gikondo bagaragaje imico n’ ingeso mbi bihaba Leta irabihakana

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Abana babaye mu kigo kinyuzwamo abana b’ inzererezi bafatirwa mu mujyi wa Kigali mbere y’ uko bajyanwa mu bigo ngororamuco bavuga ko iki kigo cyo kwa Kabuga I Gikondo abajyayo bakurayo indwara bakanigirayo imico mibi irimo n’ ubutinganyi ariko Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu mugi wa Kigali Parfait Busabizwa we ibi arabihakana.

Sponsored Ad

Bamwe mu bana bo mu muhanda bavuga ko ubuzima babayemo mu muhanda butaborohera kuko ngo barara ahabonetse hose naho abakobwa bagafatwa ku ngufu.

Aba bana bo mu muhanda kandi bavuga ko barembejwe n’abanyerondo babafata bakabasaba amafaranga ngo bise ingingo ibarengera ku buryo ngo iyo basanze nta mafaranga ufite bakujyana kugufunga mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito kizwi nko kwa kabuga I Gikondo.

Iyo witegereje aba bana bo mu muhanda barimo n’ababyaye hafi ya bose barwaye ubuheri (iyi ndwara bo bita ishitu, shishikara n’ayandi)bavuga ko bayikura mu kigo bajyanwamo by’ igihe gito iyo bafashwe aha hazwi nko kwa kabuga I Gikondo aha hantu bavuga ko ubuzima bwaho ari bubi cyane.

Bavuga ko kwiherera ari ikibazo bitewe n’uko abantu bose baba barebana.
Uretse ibi byose kandi bavuga ko hari n’izindi nyishi ndetse n’imico ihabanye n’umuco nyarwanda aha twavuga nk’ubutinganyi kuko ngo hari abo bita ibivera, aba ngo bamenya umutekano wa ba shebuja nabo bakabahemba ibyo kurya ndetse no gutingana nabo.

Abajijwe ku kijyanye n’umwanda uvugwa aha kwa kabuga Busabizwa Parfait ,Umuyobozi w’umujyi wa kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko hari isuku ihagije ndetse ngo n’abaharwariye bitabwaho ntiyemera ko hari n’abamara igihe kirenze icyateganyijwe aha kwa kabuga gusa yongeyeho ko agiye gukurikirana iby’abanyerondo baka aba bana amafaranga.

Itegeko rishyiraho ikigo kinyurwamo by’igihe gito rivuga ko hagomba kuba ari ahantu hafite isuku, umutekano no kurinda abajyanwayo indwara z’ibyorezo.

Ibitekerezo

  • Ark agahwa kari kuwundi karahandurika kko!! njyewe ndi umusore mfite imyaka 26 ark nahajyanywe mukwakane2017 mpandurira uduheri narivuje nubu nanze gukira nuko utazi indwara yitwa WEREWERE ihaba gusa mujye mumfasha dusengere abariyo kuko ntakiza kihaba nibibi gusa murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa