skol
fortebet

Abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakekwaho gukora ibyangombwa bihimbano

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishoye mu bikorwa bituma bashaka amaramuko mu nzira zitemewe. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020 ubwo herekanwaga abakurikiranyweho kwiyitirira inzego za polisi.

Sponsored Ad

Polisi yerekanye abagabo bane n’umugore bakekwaho ibyaha birimo kwiyitirira inzego za Polisi no guhimba inyandiko.

CP Kabera yagize ati: “:Abantu bane bafashwe bakekwaho gukora uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo ndetse no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano kandi harimo n’umugore yajyaga yiyita afande ufite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).

Ntabwo byemewe gusiga icyasha Polisi y’igihugu niyo mpamvu dusaba abaturarwanda kuba maso ndetse no kwirinda abantu babashuka ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi byangombwa by’ibihimbano."

Avuga ko bizwi ko Polisi y’u Rwanda ari rwo rwego rwonyine rwemewe gutanga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Ubutumwa Polisi itanga ni uko ari abafashwe yaba abakoresha perimi ni uko bahanwa kimwe, bakwiye kurya bari menge, bakwiye kureka uburiganya no kureka gucura inyandiko nka zariya, ntabwo byemewe”.

Hari ubutumwa bajyaga bacura bakabwoherereza abakiriya babo babaga bashakishije ndetse bakavuga ko bari ku kicaro cya polisi ariko babeshya”.

Avuga ko polisi iyo igiye gukoresha ibizamini itanga amatangazo ibinyujije mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Umuntu uzaza agushaka uzamenye ko akubeshya”.

Uzamukunda Philomène, ukekwaho kwiyita CIP (umupolisi mukuru), avuga ko yashutswe n’uwitwa Hamuduni Murenzi akamubwira ko namuhamagara kuri terefoni ahita asubiza ati ‘munyure ku marembo y’inyuma’, akavuga ko atari azi ibyo ari byo.

Ati: “[…] Mu minota 20 numva aramampagaye ati ya gahunda irageze, yanyoherereje ubutumwa bugufi buvuga ngo ninguhamagara uhite uvuga ngo unyure ku marembo y’inyuma ariko sinarinzi ibyo ari byo. Yaramampagaye ngo mwiriwe Afande nti ‘Yego’ ngo wa muntu gahunda yayirangije, noneho ndangije ndavuga ngo nimunyure ku marembo yo haruguru.

Ni aho byarangiriye, hashize akanya ahita anyoherereza amafaranga ibihumbi 10. Nyuma naramuhamagaraga akanyihorera”.

Kalinijabo François na we uri mu bakekwa, avuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, asobanura ko bari bamaze gukora impushya za burundu nka 30 (Driving Licenses).

Yongeraho ko yatangiye ibikorwa byo gukora inyandiko mpimbano ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zatangiraga koroshywa, ariko na bwo abyinjizwamo na Murenzi Hamudun. Yemera ko yakoze icyaha kandi akagisabira imbabazi.

Baramutse bahamijwe icyaha bakekwaho, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu iva kuri miriyoni 5 kugera kuri miriyoni 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa