skol
fortebet

Abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bahawe rugari,reba ibisabwa,aho ibizamini muri buri Ntara bizakorerwa n’amatariki

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda,RDF, buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye n’abo ku rwego rw’abasirikare bato ko bakwihutira kwiyandikisha mu turere batuyemo guhera tariki ya 03 kugeza kuwa 15 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Abo ku rwego rwa Ofisiye ni abaziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako) bakanarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye. Bagomba kuba bararangije amashuri yisumbuye, bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 21.

Abifuza kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda mu rwego rw’abasirikare bato bagomba kuba bararangije amashuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye. Bagomba kuba bafite imyaka 18 kugeza kuri 23.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

a. Kuba uri Umunyarwanda;
b. Ufite ubushake;
c. Kuba ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta;
d. Kuba utarakatiwe n’inkiko;
e. Kuba uri Inyangamugayo;
f. Kuba uri ingaragu;
g. Gutsinda ibizamini bizatangwa.

Abiyandikisha kujya mu cyiciro cyo kuba abasirikare bato bitwaza icyemezo cy’uko barangije amashuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye naho abiyandikisha kwiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare bo bitwaza impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye.

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:

Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota asabwa ni A-B cyangwa C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A, B cyangwa C babonye mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya MEG, MCoE, HEG, HGL, HEL na LEG.

Abiyandikisha mu byiciro byose basabwa kwitwaza indangamuntu, Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa noteri, Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge, Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva kuwa 16 kugeza kuwa 23 Werurwe 2020 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

a. Mu mujyi wa Kigali ni kuri 21 Werurwe 2020 mu karere ka Kicukiro kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu karere ka Gasabo ni kuri 22 Werurwe kuri Sitade ya ULK. Mu karere ka Nyarugenge ni kuwa 23 Werurwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

b. Intara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ni kuwa 16 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu karere ka Burera ni kuwa 17 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Musanze ni kuwa 18 Werurwe kuri Sitade Ubworoherane. Mu karere ka Gakenke kuwa 19 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu karere ka Rulindo ni kuwa 20 Werurwe ku kibuga cya Gasiza.

c. Mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, ni kuwa 16 werurwe 2020 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu karere ka Nyaruguru ni kuwa 17 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu karere ka Gisagara kuwa 18 Werurwe ni kubiro by’akarere. Mu karere ka Huye ni kuwa 19 Werurwe 2020, kuri Sitade ya Huye. Mu karere ka Nyanza ni kuwa 20 Werurwe 2020 kuri Sitade i Nyanza. Mu karere ka Ruhango ni kuwa 21 Werurwe ku biro by’akarere. Mu karere ka Muhanga ni kuwa 22 Werurwe kuri Sitade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni kuwa 23 Werurwe ku biro by’akarere.

d. Mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Ngororero ni kuwa 16 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Ngororero. Mu karere ka Nyabihu, ni kuwa 17 Werurwe 2020 mu kigo cya gisirikari Mukamira. Mu karere ka Rubavu ni kuwa 18 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Rubavu. Mu karere ka Rutsiro ni kuwa 19 Werurwe ku biro by’akarere. Mu karere ka Karongi ni kuwa 20 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Nyamasheke, ni kuwa 21 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Rusizi ni kuwa 22 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Rusizi.

e. Mu ntara y’Uburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni kuwa 16 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Kirehe. Mu karere ka Ngoma ni kuwa 17 Werurwe 2020, Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu karere ka Nyagatare ni kuwa 18 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu karere ka Gatsibo ni kuwa 19 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Gatsibo. Mu karere ka Kayonza ni kuwa 20 Werurwe ku biro by’akarere ka Kayonza. Mu karere ka Rwamagana ni kuwa 21 Werurwe 2020 ku biro by’akarere i Rwamagana. Mu karere ka Bugesera ni kuwa 22 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).

Ibitekerezo

  • biroti warayitaye si wakora ikizamini

    nagirango mbabaze ko harabantu benshi twifuza kwinjiramo kd ibisabwa byose byuzuze arko imyaka isabwa twarayirengeje,arko tutarengeje 25 kd dufite ubushake mwadufashiki?

    Ese birashoboka ko umunyarwanda ari hanze yakwemerwa kuza akinjira igisirikare

    Ese birashoboka ko umunyarwanda ari hanze yakwemerwa kuza akinjira igisirikare

    igitekerezocyangeni esemyaka23niyontarengwa urengejeho umwe ntibagufata

    Mbanje kubashimira kuba muhereza amahirwe buri munyarwanda wese kwinjira mungabo zigihugu gusa nkaba mfite icyifuzo cyuko mwakongera kumyaka mubyiciro byombi kuberako harahantu ntekerezako harwara ubwejye hatarwana imyaka kuberako harahantu barangije cyera bari hasi yimyaka 30 barangije s.6 bafite amanota meza cyane ariko babuze uko binjira kubera imyaka mugenderaho kandi bifuza gukorera igihugu nkabandi:::: Hanyuma hari nabantu barangije university nibura mugafatira 35 kandi bize ibyo mwifuza kandi bafite grades mwaba mwifuza bifuza gukorera igihugu .murakoze bandikiye nizereko mucyakiriye neza.thx

    iyo utsinze ikizami nyuma ntabindi bisabwa bijyanye ni myenda?murakoze

    nibyiza KBS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa