skol
fortebet

Amwe mu mateka ya Rtd Hubert Gashagaza wamaze gushyingurwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 20 Nzeli 2018 nibwo Rtd CSP Hubert Gashagaza yashinguwe mu cyubahiro mu Irimbi rya Rusororo nyuma y’ umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu rusengero rw’ Abadivantisiti arinaryo dini nyakwigendera yasengeragamo.

Sponsored Ad

Inkuru y’ inshamugongo y’ uko uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yitabye Imana azize abagizi ba nabi yumvikanye ku wa Mbere tariki 18 Nzeli.

Dore Amwe mu mateka n’ ibigwi byamuranze

Hubert ni mwene Munyentwari Saratiyeri na Mukamusoni Esther. Yavukiye i Rutarabana mu yahoze ari Komini Murama [ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo] ku wa 1 Mata 1965. Ni imfura mu muryango w’abana umunani barimo abahungu batanu n’abakobwa batatu.

Ababyeyi be bombi n’abavandimwe be batandatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 16 Mata 1995 ni bwo yashakanye na Uwimana Chantal. Babyaranye abana batanu barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe.
Gashagaza yize amashuri abanza mu Nkomero i Nyanza. Ayisumbuye ayiga muri Zaïre ahitwa i Kanyatsi muri Masisi.

Yabaye umwarimu mu mashuri abanza y’Abadiventisiti ahitwa Kinyamakara mu Karere ka Nyamagabe n’i Nyarubuye mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma yabaye umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ba mbere bavuye mu Rwanda (Region 0) bagiye muri Uganda mu 1987, aba umukada wa FPR Inkotanyi kugeza mu 1990.

Yatangiranye n’abandi urugamba rwo kubohoza igihugu rwamaze imyaka ine.
Nyuma ya Jenoside yakoreye inzego zitandukanye z’umutekano nka Jandarumeri na Polisi.

Yakoze mu Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha ndetse yanaribayemo ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Gashagaza wari ufite imyaka 53 yasezerewe muri Polisi y’Igihugu (ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police-CSP) muri Kanama 2016. Ubu yakoraga mu Nkeragutabara.















Pasteri Ezira Mpyisi mu bitabiriye gushyingura Afande Gashagaza


Ibitekerezo

  • Ariko kweli abantu bambura abandi ubuzima, bakagira imfubyi abana bato nk’aba,....Biteye agahinda n’umujinya. Ubu koko babona abantu twiciwe badahagije?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa