skol
fortebet

Bamwe mu bakozi bo muri banki zo mu Rwanda baravugwaho gukorana n’abajura

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gihe ubujura bukoranye ikoranabuhanga bukomeje gufata indi ntera mu Isi banki nkuru y’ u Rwanda yavuzeko ko hari abakozi b’ amabanki akorera mu Rwanda bakorana n’ abajura bakoresha ikoranabuhanga ngo basahure banki.
Ibi byakomojweho kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje polisi, amabanki atandukanye ndetse na banki nkuru y’ u Rwanda BNR.
Izi nzego zagaragaje ko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga burimo gufata indi ntera uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere. BNR yavuze ko mu mwaka ushize wa (...)

Sponsored Ad

Mu gihe ubujura bukoranye ikoranabuhanga bukomeje gufata indi ntera mu Isi banki nkuru y’ u Rwanda yavuzeko ko hari abakozi b’ amabanki akorera mu Rwanda bakorana n’ abajura bakoresha ikoranabuhanga ngo basahure banki.

Ibi byakomojweho kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje polisi, amabanki atandukanye ndetse na banki nkuru y’ u Rwanda BNR.

Izi nzego zagaragaje ko ubujura bukoresheje ikoranabuhanga burimo gufata indi ntera uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere. BNR yavuze ko mu mwaka ushize wa 2017 yaburijemo ibitero miliyoni 8 by’ amashakaga kwiba amabanki yo mu Rwanda.

Guverineri wa Banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ko ubujura bukoranye ikoranabuhanga bukwiye guhagurikirwa kuko u Rwanda rutabaye maso ubu bujura bushobora kuzabuteza ikibazo gikomeye.

Ati “Nk’igihugu ni ngombwa ko dufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo dukumire iki kibazo. Nk’uko nabigaragaje, abantu bagerageza kwinjira muri sisiteme z’amabanki yacu, icyo nakwita atake (attack) bigera kuri miliyoni 8 ariko icyiza ni uko dushobora kubikumira. Hari ikigo kimwe bagerageje kwinjiramo bashaka no gutwara amafaranga ariko dukoranye na polisi bishobora guhagarikwa.”

Muri iyi nama hagaragajwe ko abajura bakoresha ikoranabuhanga hari igihe bakorana n’ abakozi ba banki.

Guverineri Rwangombwa, yatanze urugero rwa banki imwe mu gihugu, aho umukozi wayo yakoranye n’abajura bakiba Miliyoni 900 z’amanyarwanda. Gusa ngo ntibyaje kumuhira kuko umukozi mugenzi we yaje kubimenya, abimenyesha BNR, ikorana na Polisi, ku bufatanye bw’izo nzego zombie, ayo mafaranga aragarurwa.

ACP Peter Karake ushinzwe itumanaho no kugenza ibyaha bikoresha ikoranabuhanga avuga ko amabanki yose atabonekamo abakozi bashobora kuba bakorana n’abajura.

Yagize ati “Ntabwo ari amabanki yose kandi mu bigo ibyo ari byo byose habamo abantu bashobora kugira iyo ngeso. Mu byo twavuganye ni uko hajyaho n’ingamba zo kugenzura abo bantu bagira uwo muco wo kuba batanga amabanga y’ibigo byabo cyangwa batanga konti z’abantu kugira ngo amafaranga yibwe. “

Umwe mu bitabiriye iyi nama wo mu kigo cy’imari Goshen Finance Ltd, avuga ko ubujura bw’ikoranabuhanga butarabageraho ariko bakaba bagiye kwisuzuma ngo barebe ko ntaho bwamenera.

Yagize ati “Icya mbere ni ukubanza tukireba ubwacu, tukareba ubumenyi bw’abakozi bacu tugakurikizaho kureba politiki dufite niba koko zirengera ikigo, hanyuma tukareba n’ibikoresho dufite, kuko na byo ni ingenzi, abantu binjitra kuko muba mufite ibikoresho biciriritse. Hanyuma tugakorana n’izindi nzego, haba mu guhana amakuru ndetse no kwiga, tukamenya n’abo byagezeho aho byaturutse. Kuba bitaratugeraho si uko turi ibitangaza.”

Izi nzego zisaba buri munyarwanda kwirinda kurinda neza umubare w’ ibanga wa konti ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa