skol
fortebet

Bamwe mu bateye Kitabi bishwe, abashimuswe baratabarwa. Bimwe mu bindi utamenye byabereye muri iki gitero

Yanditswe: Tuesday 18, Dec 2018

Sponsored Ad

Lt Col Innocent Munyengango yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zakurikiye abaheruka kugaba igitero ku Kitabi ku mugoroba wo kuwa gatandatu ushize zikicamo batatu abasigaye bakambuka Nyungwe bagahungira i Burundi.

Sponsored Ad

Avuga kandi ko Ingabo z’U Rwanda zabohoje abari bashimuswe bose n’ubwo nta mubare w’abo avuga. Avuga ko ibintu byari byibwe abagenzi byaragarujwe ariko byinshi muri byo ngo byangijwe ku bushake n’abari babisahuye.

Gusa, mu nkomere z’iki gitero zari zajyanwe kwa muganga, Umuvugizi w’Igisirikali yavuze ko harimo 2 bamaze kwitaba Imana bazize ibikomere. Umuhanda ubu ngo ni nyabagendwa kandi umutekano urizewe.

Amwe mu makuru y’ibyabaye umunsi w’igitero:

Iki gitero cyabaye ku mugoroba w’akabwibwi kuwa gatandatu ahitwa ku Kitabi. Abateye bahagaritse imodoka batwikamo 3, bambura abagenzi ibintu byose bari bafite babyikoreza abafite imbaraga babashorerana n’abadafite imbaraga zihagije zo kwikorera ariko bigenza.

Umuryango wabashije kumenya ko nyuma y’igitero, abikorejwe ibintu n’abigenza bose abateye babashoreye (uretse ababacitse n’abakomeretse cyane) bakabinjiza mu ishyamba rya Nyungwe mu gice cya kure y’umuhanda ahabereye igitero.

Bagezemo, abadafite imbaraga babasizemo bababwira ko bararamo bakazagenda mu gitondo kandi bakazagenda ku murongo uw’imbere afite agatamabro k’umweru bari babasigiye akagenda agafatiye hejuru.

Aba barayemo bagaruka kuri kaburimbo mu rukerera. Abafite imbaraga bo babatwaza ibyo basahuye mu madoka ari nabo Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zabashije kubohoza bose nyuma yo kwica bamwe mu bari babashimuse.

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko iki gitero cyashoboraga kwangiza byinshi iyo hataza Fuso yari umisirikali nayo ikaba yari mu modoka zasanze iki gitero kiri kuba.

Iyi Fuso yarimo umusirikali ufite ipeti rya Sergent wambaye imyenda ya gisirikali ndetse afite n’imbunda ariko amasasu yo guhangana n’abari bagabye igitero adahagije. Gusa mu bushobozi buke yari afite, yabashije kuva mu modoka arasana nabo. Ibi bikaba bishobora kuba byaratumye umugambi w’abateye batawugeraho uko bari babiteganyijwe.

Abateye bose nta mbunda bari bafite harimo n’abari bafite bafite imihoro.

Nyuma y’iki gitero bwakeye muri Kongo batangaza ko Umuvugizi wa FDRL yatawe muri yombi. Ninawe wari uherutse gutangariza amaradiyo mpuzamahanga ko FDRL ariyo yagabye igitero cyabereye Busasamana mur Rubavu mu cyumweru gishize.

Mu makuru Umuryango wamenye kandi ni uko ntacyo abateye bigeze babwira abo bashimuse ko baba baharanira.

Umuryango wamenye kandi ko muri iki gitero hagati, uwabashije kumvira amabwiriza yose y’abari bagabye igitero yari afite amahirwe menshi yo kurokoka. Gusa abafite imbaraga bo bari bafite ibyago byo gushimutwa no kwikorezwa imitwaro. Ari nabo Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko nabo zabashije kubarokora.

Ibitekerezo

  • Abica abaturage bakoresheje imihoro namwe murabumva abo aribo. Imikorere ni yayindi, imitekerereze ni yayindi: kurimbura abantu no gusenya igihugu.

    Mwebwe mwagerageje kuvana abanyarwanda mu rujijo mugerageza gutanga ibyo mwashoboye gutohoza.Iyo Fuso yarimo umusilikare ufite imbunda namasasu make ntahandi urasanga bayandika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa