skol
fortebet

Bamwe mu mpunzi z’abarundi bakurikiranywe n’inzego z’umutekano mu Rwanda

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gukurikirana abarundi bari barahungiye hano mu Rwanda bashakaga gukomeza ibikorwa bya Politiki ndetse na gisilikali ubu inzego zibishinzwe zaba zaratangiye kubakurikirana.

Sponsored Ad

Benshi muri aba bari urubyiruko rw’abasore n’abakobwa bari bafite amashyaka bahuriyemo I Burundi abandi bashaka gushyiraho imitwe mishya ngo yose ikomeze gukorera mu Rwanda nk’igihugu bahungiyemo.

Nyuma y’aho Leta ibaburije ndetse bamwe bagatangira gukurikiranwa, hari amakuru ko ubu bamwe muri aba bamaze kongera gushaka ibihugu bahungiramo kubera ko u Rwanda rutaboroheye.

Amakuru ahari ni uko bamwe mu mpunzi z’abarundi zahunze umutekano muke wabanjirije ndetse n’uwaje ukurikira amatora ya Perezida mu Burundi Nkurunziza yiyamamajemo kuri manda ya gatatu bitavugwaho rumwe zimwe mu zitaragiye mu nkambi zashatse uburyo bwo gukomeza Politiki.

Binavugwa ko kandi hari bamwe bagiye bifatanya n’imitwe yitwara gisilikare iri muri Kongo abandi bagenda bongera guhungira mu bindi bihugu.

Amakuru Umuryango wamenye ku baba bari gukurikiranwa ndetse banashakishwa kubera kurema imitwe ikorera ku butaka bw’igihugu bahungiyeho harimo uwitwa Rudahusha Charles na Bizimana Emmanuel ndetse na bagenzi babo batamenyekanye amazina bose bari baraje mu Rwanda bahunze igihugu cy’Uburundi.

Charles Rudahusha, umwe mu mpunzi z’abarundi uvugwaho gushaka gushinga umutwe wa politiki
Bizimana Emmanuel, umwe mu bari mu mutwe wa Politiki urwanya Leta y’Uburundi, Force Republique du Burundi (FOREBU)

Aba bombi bakaba bari mu itsinda ry’abasore n’inkumi bashakaga gukora umutwe wa Politiki ugamije guhindura ubutegetsi mu gihugu cyabo baje bahunga, amakuru ni uko bwa mbere bafashwe bakajyanwa kuba mu nkambi ya Mahama irimo impunzi z’abarundi ariko bakaza kuyitoroka.

Hari amakuru kandi ko haba hari abantu bafashije zimwe mu mpunzi kubona ibyangombwa bituma zishobora gusohoka mu gihugu zigahungira ahandi ndetse bamwe bakaba baba baranamaze kugenda. Aba bose babafashije kubona ibyangombwa mu buryo bunyuranye n’amategeko nabo bakaba bari mu bari gukurikiranwa ndetse hakaba hari amakuru ko hari abafunze.

Inzego zose twagerageje kwaka amakuru arambuye kuri ibi bibazo biri muri izi mpunzi zirinze kugira icyo zidutangariza.

Si mu Burundi gusa habangamiwe n’umutekan muke uterwa n’impunzi kuko no mu Rwanda ubu hafungiye abarundi 4 bafashwe mu gikundi cy’abasore 25 bari mu mitwe yari igamije gutera u Rwanda.

Ibibazo by’umutekano byabaye mu Burundi kuva 2015 byasize abarundi bagera ku bihumbi 400 bava mu byabo ndetse bahungira mu bihugu baturanye, umubare munini ukaba uri mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa