skol
fortebet

Bugesera: Mudugudu bamufashe asamabana n’ umugore w’ abandi bamuca ururimi

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukuru w’Umudugudu wa Mububa, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, witwa Migambi Emmanuel, yakebwe ururimi aranakubitwa akekwaho gusambana n’umugore w’umuturage witwa Maniraguha Vianney.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere nibwo ngo Migambi yavuye n’ umugore basambabye bavuye mu murenge wabo wa Kamabuye bajya gusambanira mu murenge wa Ngeruka nk’ uko Rwasa Patrick uyobora umurenge wa Ngeruka yabitangarije UMURYANGO.

Migambi ubu urembeye mu bitaro by’Akarere ka Bugesera i Nyamata, ahagenewe indembe ndetse akaba atabasha no kuvuga kubera ko yabyimbye umusaya w’iburyo.

Bivugwa ko uyu muyobozi n’umugore basambanaga bafatiwe mu Murenge wa Ngeruka ariko ari abo mu Murenge wa Kamabuye.

Umuyobozi w’ akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko Migambi yafatiwe mu cyuho cy’ubusambanyi hanyuma akarwana n’abo yasambanyirizaga umugore birangira baciye ururimi.

Rwasa Patric yabwiye UMURYANGO ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba nta bandi babigizemo uruhare kuko bitumvikana uburyo umuntu umwe yamukata ururimi.

Kugeza ubu umugore wafashwe asambana n’umugabo we ukekwaho guca ururimi uwamusambanyirizaga umugore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhuha, mu gihe Umukuru w’Umudugudu we arembeye mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa