skol
fortebet

Bugesera: Umugore n’umwana we w’amezi 7 biciwe ahari kubakwa ikibuga cy’indege bagiye gutashya inkwi

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 25 wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rililima, witwa Uwamahoro Charlotte n’umwana we w’amezi 7 yari ahetse biciwe mu cyanya cy’ahari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera kuwa Kane w’icyumweru gishize ubwo bari bagiye gutashya.

Sponsored Ad

Umugabo w’uyu mugore witwa Gaspard Nyandwi yavuze ko kuwa Kane w’icyumweru gishize aribwo yamwohereje gutashya inkwi akajyana n’abandi bagore 2 n’umugabo umwe batuye mu kagari ka Ntarama umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.

Aba bajyanye n’Uwamahoro bagarutse biruka bavuga ko abashinzwe umutekano wo kuri iki kibuga babirukankanye we bakamusigarana gusa ngo mu gusubirayo basanze we n’umwana we bishwe batemwe.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugore yabwiye TV1 Ati “Twamubonye saa cyenda cyangwa saa munani n’igice ugereranyije.Bamutemye ku maguru,mu gikanu no ku matako…Yari ahetse umwana w’amezi 7.

Sinari ndiyo ariko uwo muntu bari kumwe yavuze ngo n’abasekirite.Njye banyirutseho ndabasiga ariko umugore bamufashe.”

Abaturage baturiye iki kibuga bavuga ko ubu bugizi bwa nabi bushobora kuba bwakozwe n’abarinzi b’iki kibuga ba kompanyi yitwa Excel Security Company bashingiye ku kuba basanzwe babagirira nabi igihe bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Umwe yagize ati “Batuzaniye abantu bo kurinda kiriya kibuga ariko nta bumuntu bafite.Nibyo kujya mu kibuga ntabwo byemewe ariko kugira ngo bamufate bamwice bagombaga kumujyana ku murenge bakamushyikiriza ubuyobozi bukamuhana ariko batamwishe.”

Uyu muturage waganiriye na TV1 yavuze ko no mu minsi ishize nabwo babuze umuntu ndetse ngo bakurikiranye basanga aba bashinzwe kurinda iki kibuga aribo babikoze.

Undi muturage yavuze ko nta mahoro bafite kuko amatungo yabo ariho atorera ndetse n’abana akaba ariho bajya gukinira aba basekirite babafata bakabica.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta wundi mwanzi bafite uturuka ahandi ukora ubwo bwicanyi ahubwo ko ari abo bashinzwe umutekano badafite umutima wa kimuntu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gucunga iki kibuga cy’indege mu gihe hari gukorwa imirimo yo kucyubaka yabwiye radio na TV1 dukesha iyi nkuru, ko nta makuru afite kuri aba ba sekirite bagirira nabi abaturage kuko batigeze bamugezaho iki kibazo.

Ati “Ntayo,nta makuru mfite.Ntawe uraza kundegera.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera,Richard Mutabazi,yavuze ko amakuru y’ibanze bamaze kubona y’abishe uyu mugore ntaho ahuriye n’aba bashinzwe umutekano ahubwo icyaha batangiye kugikekera kuri aba bantu bajyanye n’uyu mubyeyi gutashya barimo mukeba we Ntawukuriryayo Consolata n’umugabo witwa Habamenshi wagiye gutashya kandi Atari asanzwe ajyayo.

Ati “Natanga amakuru ko ntaho bihuriye n’abasekirite kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko bariya bari bajyanye banafashwe n’ubundi aribo babagambaniye bakaba baranabishe.Ntaho bihuriye n’abasekirite.Amakuru nawe wareba niba abantu 4 bajyanye gutashya umwe akaza kwicwa muri buriya buryo ndetse n’umwana we ndetse mu bo bari bajyanye bagarutse harimo mukeba we harimo n’umugabo utari usanzwe atashya bose uko ari 3 bakaba baragarutse uretse uwo waguyeyo ntibahite bavuga ko babuze umuntu uwo munsi bikavugwa mu gitondo,birumvikana ko aribo bakekwa bwa mbere ibisigaye bigaharirwa iperereza.”

Umuvugizi wa RIB,Dominique Bahorera,yavuze ko amakuru y’ibanze bakiyashakisha kugira ngo abagize uruhare muri ubu bwicanyi babiryozwe.

Iki kibuga cy’indege kiri kubakwa nta ruzitiro ruhari gusa abantu babuzwa kwinjiramo.Mu minsi ishize nabwo ngo hiciwe umugabo abaturage babishinja abasekirite bakirinda.

Ibitekerezo

  • Ndumva bikaze, gusa icyo nari nzi ni uko inzego z’umutekano zabarasaga. Ibindi ubundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa