skol
fortebet

Bugesera: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye bivugwa ko yiyahuye kubera igihombo

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 19 wari utuye mu Kagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yasanzwe mu mugozi yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020 bivugwa ko yimanitse mu mugozi abitewe n’igihombo yagize mu bucuruzi bw’amafi yakoraga.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyange, Ephraim Sebarundi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu musore wiyahuye yitwa Pascal Niyonsenga,ko yari asanzwe abana na Nyirakuru.

Sebarundi avuga ko amakuru y’ibanze bahawe na Nyirakuru, witwa Esperance Mukakarera ari uko umwuzukuru we yazindutse mu gitondo ajya ku kazi yakoraga, arangura anacuruza amafi nk’uko bisanzwe.

Ngo yari amaze igihe abwira abantu ko yahombye ndetse ko akazi agiye kugahagarika.

Ati: “Amakuru y’ibanze twabonye avuga ko uriya musore ukiri muto yari asanzwe acuruza amafi ariko akaba yari aherutse kubwira Nyirakuru ko yahombye, ko agiye kurekera aho gucuruza.”

Sebarundi yakomeje avuga ko yari amaze iminsi abwira abantu ko yahombye amafaranga yose yari afite, ngo ku buryo wabonaga afite agahinda kenshi.

Amakuru avuga ko uyu musore yabwiye abagize umuryango we ko atagifite amafaranga yo gukomeza gucuruza amafi, ndetse ngo ejo yabibwiye nyirakuru n’umugore wa nyirarume.

Ephraim Sebarundi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwageze aho byabereye bajyana umurambo kuwupima.

Sebarundi yavuze ko umuryango w’uyu musore wari ubayeho nk’abandi baturage bose, batunzwe no guhinga ubwo yabazwaga niba imibereho y’umuryango we itabaye intandaro yo kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa